Musanase Laura uzwi nka ‘Nikuze’ muri filime y’uruhererekane ya ‘City Maid’ yerekanwa kuri Televiziyo y’u Rwanda, yatangiye akina ari umukozi wo mu rugo nyuma aza guhindura akina ari indaya, yatangaje ko mu buzima busanzwe atari indaya ahubwo akina ashaka guhindura abantu abinyujije muri filime.

Nikuze ukina ari indaya muri ‘City Maid’ yahinduwe indaya n'abantu no mu buzima busanzwe

Nikuze ubusanzwe avuga ko yakuze afite inzozi zo kuzaba umucuruzi ukomeye w’imodoka, gusa siko byaje kugenda n’ubwo ritararenga, yaje kwisanga mu mwuga wo gukina filime ngo ni inshuti ye yabimujyanyemo, ubu ngo bimutera ishema bikaba n’akarusho kuko ari umwuga umutunze.

Umunyarwandakazi w’imyaka 25 y’ amavuko, Musanase Laura yavukiye muri Tanzania, afite ababyeyi bose, mu muryango w’iwabo bakaba bavuka ari abana batandatu.

Muri filime ya City Maid, yatangiye afite inshingano zo gukina ari umukozi wo mu rugo  ariko nyuma yaje kuva muri aka kazi ko gukina ari umukozi wo murugo atangira gukina akora umwuga wo kwicuruza kubera ubuzima yagiye ahura nabwo.  Nubwo ariko avuga ko ibi akina bitigeze bimubaho, ahubwo ko ari ubutumwa aba akeneye guha abanyarwanda bamukurikiye binyuze muriyi filime y’ uruhererekane, bamwe siko babifata.

.Musanase Laura

Mu kiganiro Laura yagiranye n’ itangazamakuru yatangaje ko gukina filimi ari ibintu yajemo bitunguranye kuko atigeze agira inzozi zo kuzaba umukinnyi wazo, aho yagize ati: Mu mikurire yanjye ntabwo nigeze ntekereza ko nzakina filimi, no mu bintu natekerezaga sibyazaga hafi pe. Ku bijyamo ni inshuti yanjye aho batoranyaga abakinnyi, agiyemo nanjye mba ndakoze, icyo gihe twariyanditse turataha hashize igihe numva barampamagaye ngo nzaze nkine…Byahereye aho ngirwa umukinnyi w’imena ari nabwo bwa mbere.”

Mu butumwa butandukanye Nikuze asigaye yakira, benshi basigaye banenga ibyo asigaye akora muri City Maid nyuma yo kureka akazi ko gukora mu rugo.

Nikuze ukina ari indaya muri ‘City Maid’ yahinduwe indaya n'abantuYagize ati: “Mu butumwa basigaye banyandikira, benshi ntibishimiye uko nsigaye meze kuko nahinduye imikinire aho Nikuze yatangiye ari umukozi wo mu rugo nyuma akaza kugirwa indaya muri filime” .

Yakomeje agira ati: Gukina uburaya ni bibi nanjye ndabizi, ariko abantu bajye bategereza barebe iherezo ryabyo mbere yo kugira icyo banshinja . Harimo uburaya ni bintu bidasa neza, hanze bifatwa nabi kuko hari n’abajya babimbwira ko ibyo nkina atari byiza .”

Gukina uburaya ni bibi nanjye ndabizi, ariko abantu bajye bategereza barebe iherezoNikuze yasoje asaba abantu bose ko batagakwiye guha agaciro ibyo akina muri filime ahubwo bagakwiriye kumva ubutumwa buvugirwa muriyi filime bakina .

Yagize ati: “Abantu bakwiye gusobanukirwa kurushaho kuko twe icyo tugamije ni ukwigisha imibereho myiza abantu kuko na biriya bibaho, tutagamije kwigisha uburaya, asaba abantu kujya babyihanganira, ahubwo bakazareba iherezo rya filime uko izajyenda.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU