Mu minsi ishize ni bwo byamenyekanye ko Nizzo Kaboss umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys yerekeje i Dubai aho yagiye kuruhukira ndetse no gutembera, gusa uyu musore akaba yarahakanye amakuru yavugaga ko yaba yaragiye guhura n’umukunzi we usanzwe wibera i Burayi. 

Nizzo wo muri Urban Boys yagaragaye ari kuryoshya mu buryo budasanzwe

Kuri ubu Nizzo yongeye gutungura abafana be nyuma yo kugaragara arimo kugirana ibihe byiza n’inkumi y’umuzungukazi.

Ni nyuma y’amashusho uyu muhanzi ubwe yishyiriye hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ari mu kabyiniro ndetse bigaragara ko yari kumwe n’inkumi y’umuzungukazi bari basohokanye aho wabonaga ko bari mu bihe byiza dore ko byagaragaraga ko bishimanye cyane bikomeye.

Nizzo wo muri Urban Boys yagaragaye ari kuryoshya mu buryo budasanzwe
Kaboss wo muri Urban Boys yagaragaye ari kuryoshya n’umuzungukazi mu buryo budasanzwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU