Mu mudugudu w’indahemuka Akagari ka Mimuli Umurenge wa Mimuli Akarere ka Nyagatare, ahagana isaa sita z’ijoro kuwa Kabiri tariki 27 Gashyantare umukozi w’Umurenge wa Mimuli witwa Mucungurampfizi Andre arakekwaho kuba yarakubise umuntu bikomeye bikamuviramo gupfa.

Nyagatare: Umukozi w’Umurenge wa Mimuli yatawe muri yombi azira kwica umuturage

Umwe mu bakozi bashinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, Mucungurampfizi Andre arakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu, afatanyije n’umucuruzi w’akabari.

CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko uwo wapfuye yitwaga Hakorimana Jean Claude yari asanzwe ahinga inyanya. Iryo joro yari yataramiye mu kabari ka Niyonsenga Abraham ahahurira n’uwo mu goronome Mucunguramfizi, nuko ngo uwo Mucunguramfizi ashatse gutaha ngo yabuze “Casque” ye yambara kuri moto, akeka ko ari uwo Hakorimana wayibye niko kumwadukira.

Mu magamboye CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba yagize Ati “Agoronome yabuze ingofero bambara mu mutwe ya moto (Casque), bakeka ko Hakorimana ko yayibye niko kumufata we na nyiri akabari baramukubita bamugira intere atwarwa kwa muganga agezeyo arapfa.”

CIP Theobald Kanamugire yakomeje asaba abaturage kutihanira ahubwo bakiyambaza ubuyobozi.

Ati “Kwihanira ntibyemewe, niba yari abuze ingofero ye, yagombaga kwiyambaza ubuyobozi hafi aho gukubita umuntu.  Abaturage bizere ubuyobozi kuko kwihanira bibaviramo ingaruka zirimo igifungo.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru Mucungurampfizi na Niyonsenga bari bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mimuli, mu gihe iperereza rigikomeza.

Umurambo wa Hakorimana wo wari ukiri mu bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe isuzuma kumenya icyamwishe.

Ingingo ya 151 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, iteganya igifungo kuva ku myaka 10 kugera ku 15, ku muntu wese ukubise cyangwa ukomeretsa undi bikamuviramo urupfu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU