Umunyempano Jules Sentore ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we waraye yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu kabiri Tariki ya 13 Werurwe 2018.

Jules Sentore yapfushije Nyina
Jules Sentore yapfushije Nyina

Nyina wa Sentore yitwaga Umutako Fanny akaba yitabye Imana afite imyaka 49, ngo yazize uburwayi aho yaguye mu bitaro byi Kanombe.

Sentore abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yanditse ubutumwa burebure bugaragaza agahinda yatewe no kubura umubyeyi we “UMUTAKO”

Yagize ati: “UMUTAKO wanjye dufite byinshi duhuriyeho mubuzima kuko Umwanzi yaduhereye kera nkiri Urusoro Munda yawe Impanuka yimodoka idutwara Papa ariko twe Tubaho nibindi byinshi. Gusa Imana yaguhanze ikaguha kwihanganira byinshi no kunezerwana nabawe mwabyirukanye,ubu ikaba Ishimye ko wakomereza ubutore bwawe Imbere yisumba byose ibyo nabyo Ndabishimye.Kwisi Turababaye ariko mwijuru bari kuvuza Impundu.Ingendere natwe udutegurire aho tuzazira Tuzakomezanye Igitaramo. R.I.P Mama Wanjye UMUTAKO Fanny.”

Umutako Fanny ubyara Jules Sentore yitabye Imana ku myaka 49
Umutako Fanny ubyara Sentore yitabye Imana ku myaka 49
Niwe mubyeyi wenyine Jules Sentore yarasigaranye
Niwe mubyeyi wenyine Jules Sentore yarasigaranye

Tubibutse ko Sentore ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda, akaba ajya aririmba injyana yiganjemo Gakondo, benshi bamumenye mu ndirimbo Kora Akazi, Urabaruta, Udatsikira, Ngera n’izindi nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU