Umukinnyi wa mafilime mu Rwanda Mukakamanzi Beatha uzwi cyane muri City Maid, aho akina yitwa Mama Nick, nyuma yo gushinga itsinda ry’impano Indasumbwa, kuri ubu yagizwe umunyamakuru kuri TV 7 kuri TV7.

Mukakamanzi Beatha yagizwe umunyamakuru kuri TV 7

Nyuma yo gushinga itsinda ribarizwamo impano zitandukanye ryitwa;“Indasumbwa” aho avuga ko ribarizwamo Itorero ribyina, abanyamideli, ndetse n’abahanzi baririmba…, ubu akaba yagizwe umunyamakuru wa Tv7.

Mu kiganiro yagiranye na Touch Rwanda.com, Mukakamanzi Beatha yavuze ko, yabaye umunyamakuru wa TV7, aho azajya akora ikiganiro cyo kwigisha urubyiruko rw’igitsina gore, byumwihariko kubaba bitegura gushaka abagabo.

Mukakamanzi Beatha yagizwe umunyamakuru kuri TV 7

Ibi yabivuze muri aya magambo agira ati: ” Akenshi usanga abakobwa bitegura kujya mu ngo zabo; baba bibwira ko bazaguma mu buzima nkubwo baba babayemo bakiri abakobwa. Hoya siko bimera, iyo umukobwa yamaze kujya mu rwe, hari byinshi bihunduka ku buzima bwe, akenshi akabona asa nkwinjiye mu buzima bushyashya. Niyo mpamvu rero twashyizeho iki kiganiro kugirango twigishe abari baba bitegura kurushinga.”

Mukakamanzi Beatha yagizwe umunyamakuru kuri TV 7

Yavuze ko iki kiganiro kizajya kiba buri wa kane, ku mugoroba kuva Sa kumi n’ebyeri (18h:OO) kugeza sa moya (19h:00), akaba asaba abari muri rusange kuzajya bakurikira iki kiganiro kuko ngo kibafitiye akamaro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU