Kuri uyumugoroba Tottenham yahuye n’uruva gusenya itsindwa na Juventus ibitego 2-1. Juventus yari yagaruye abakinnyi bayo Paulo Dybala na Barzagli, nubwo hari abandi baburaga ariko yaje kwitwara neza mu mukino, nyuma yo gutsinda Tottenham ibona itike yo gukomeza muri 1/4.

Nyuma yo gutsinda Tottenham, Juventus yabonye amahirwe yo gukomeza

Ni mu mukino wabaye kuri  uyu wa  gatatu  tariki ya 07/08/2018,wahuzaga ikipe ya Tottenham ndetse na Juventus aho Juventus yatsinze ibitego 2-1. Ni nyuma yaho mu mukino ubanza aya makipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.

Ariko byaje kurangira ikipe ya Juventus ikomeje n’ibitego byayo bine 4-3 bya Spurs. Ibyo bikaba byayihesheje amahirwe yo gukomeza muri ¼ cya UEFA Champions League. Tottenham Hotspur niyo yatangiranye amahirwe yo gutsinda bwa mbere ku mupira wari utewe na Hary Kane gusa uza gukurwamo na Chiellini, byari mbere yuko ku munota wa 39 w’umukino  Son  Hueng Min afurungura amazamu.
Nyuma yo gutsinda Tottenham, Juventus yabonye amahirwe yo gukomeza

Igice cyambere kirangira gutyo aro igitego 1 cya Tottenham ku busa bwa Juventus, naho ku munota wa 64’  umusore Gonzalo Higuain yishyura igitego cya mbere cya Juventus. Ntibyarekeye aho kuko kumunota wa 66’ Paulo Dybala yaje gutsinda igitego cy’agashinguracumu bihesha Juventus amahirwe yo gukomeza muri UEFA Champions League ku bitego 2-1.

Nyuma yo gutsinda Tottenham, Juventus yabonye amahirwe yo gukomeza

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU