Umuraperi Rick Ross wajyanywe mu bitaro igitaraganya ku wa 3 Werurwe 2018 nyuma yo kugwa igihumure ndetse nyuma akaza kuva mu bitaro kuri ubu yamaze kwinjira mu bucuruza benshi bemeza ko buzamwinjiriza amadorali menshi.

Rick Ross kuri ubu ubuzima bwe bumeze neza nyuma yo kujyanywa mu bitaro igitaraganya aho yari amaze kugwa igihumure ndetse nyuma akaza no kuva mu bitaro kuri ubu yatangiye ubucuruzi bw’isabuni yo mu mutwe.

Nyuma yo kuva mu bitaro Rick Ross yinjiye mu bucuruzi buzamwinjiriza akayabo

Iyi sabuni ya Rick Ross izajya ku isoko igatangira gucuruzwa mu kwezi gutaha kwa Mata 2018 izaba yitwa RichbyRickRoss ikaba ari isabune ikoreshwa mu gufura mu mutwe n’abifuza kugira umusatsi mwiza (Shampoo).

Nyuma yo kuva mu bitaro Rick Ross yinjiye mu bucuruzi buzamwinjiriza akayabo

Usibye iyi sabuni Ross ashyize ku isoko  asanzwe ari umucuruzi ukomeye ufite Restaurant mu mujyi wa Carol muri Leta ya Florida iyi ikaba yiyongera ku nzoga yo mu bwoko bwa liquor izwi ku izina rya Belaire.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU