Umugabo wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaule uri gusoza manda y’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, ubu haricyo yatangaje nyuma yuko yitegura gusezera kubuyobozi.

bimwe mu byo Nzamwita Vincent de Gaule atangaza mu minsi ya nyuma yo kuyobora FERWAFA

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Nzamwita Vincent De Gaule yibanze cyane mu bihe amaze ayobora FERWAFA kingana n’imyaka 4, ndetse anavuga ko naramuka asimbuwe yiteguye gukomeza imishinga myinshinga myinshi cyane ku mupira wamaguru.

Ibi byateye kwiza abantu benshi niba uyu mugabo yaba yarabonye umupira wa maguru nka business ikomeye cyane, bitewe nuko abandi bantu bagiye bayobora FERWAFA bamaraga gusimburwa bagahita bajya mu bindi bintu bihabanye cyane n’umupira wa maguru.

Dore uko uyu mugabo De Gaule yabivuze, ubwo yagiraga ati: ”Mfite umushinga wo gukora ishuri ry’umupira w’amaguru rifite gahunda kandi riyobowe neza cyane kandi byose bifite gahunda, ubu natangiye kuganira n’umutoza wo muri Croatia ufite ibyangombwa byose harimo nibya EUFA “

Dore bimwe mu byo Nzamwita De Gaule atangaza mu minsi ye ya nyuma yo kuyobora FERWAFA

Uretse no kuba akunda umupira w’amaguru akaba agiye no gushyiraho ubu buryo bwo kwigisha umupira , De Gaule yanadutangarije ko asanga  Brig Gen Sekamana Jean Damascène watanze kandidatire ku mwanya wo kuba Perezida wa FERWAFA  ariwe ushobora kuzamusimbura .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU