Nkuko musanzwe mubimenyereye hano kuri touchrwanda, rimwe na rimwe tubagezaho udukuru dusekejeje tubafasha Gorora Imbavu, kuri uyu munsi rero twabahitiyemo izi byendagusetsa z’akataraboneka, isomere maze wisekere:

Ongera Iminsi yo kubaho hamwe n'izi Byendagusetsa zihariye
Ongera Iminsi yo kubaho hamwe n’izi Byendagusetsa zihariye

1.Umugore yagiye kuzirika isekurume mu gasozi, agarutse mu rugo ashyira ibishyimbo ku ziko. Hashize akanya yumva aranyotewe, ni bwo agiye kwivumbira yibwira ko ari bugaruke vuba. Ageze iyo avumba ibiganiro biraryoha, urwagwa ruratubuka. Si bwo ijoro ririnze kugwa atari yataha ngo ahishe ibishyimbo acyure n’isekurume. Hagati aho umugabo yaje kuza yongera amazi mu nkono ateka ibishyimbo birashya yandurura n’ibintu byose. Nyamugore atahutse, akora ku nkono y’ibishyimbo asanga byahiye. Ati “yooo, ibintu byikoze, dore bya bishyimbo byitetse.”  Agiye gukinga amadirishya yasize afunguye asanga arafunze. Ati “reba rwose n’amadirishya yifunze!” Ajya hanze kureba amamera yari yasize yanitse arayabura, agenzuye neza asanga ari mu ntebo mu mfuruka. Ati” reba rwose na ya mamera yiyanuye!” Ubwo agenda agana ahari uburiri ariko mu nzu ntihabonaga neza. Agenda akorakora aba akoze mu bwanwa bw’umugabo we wari aryamye, ariyamirira ati “yewe, koko ibintu bya hano byose byiikoze, dore na cya Ruhaya nasize nziritse mu gasozi cyicyuye !! Mbega ibintu byiza!!”

2.Umugabo Kinyogote yakuviriye mu Ndorwa ajya gusura mucuti we Katabirora wari utuye i Bwishaza. Kinyogote ageze mu nzira, Katabirora amuhamagara kuri twa duterefoni bagendana mu ntoki. Aramubwira ati “uze kwihangana urasanga tudahari.” None reka nkurangire uko ugera iwanjye. Nugera ku irembo, nta kibazo umuzamu aragukingurira. Urugi rwinjira mu nzu  na rwo nta kibazo rugutera,  twahaye umuzamu urufunguzo nta aragufungurira. Ikibazo ni ukuntu ugera mu cyumba cy’uruganiriro ngo uze kuba wiruhukira. Numara kwinjira mu nzu uratambika mu kirongozi, nugera imbere ukate ibumoso noneho uze kubona urugi rusize irangi ry’icyatsi kibisi. Narwo ntirufunze, ariko byakurushya kurufungura kuko umuzamu adashobora kwinjira mu nzu ngo agufashe. Ubwo uraza kuzamura nk’ikirenge ufatishe kuri serrure ufungure. Cyangwa se wakoresha n’inkokora.” Kinyogote ati “ese ndinda nkoresha ikirenge cyangwa inkokora kubera iki, kandi mfite intoki?’ Katabirora ati “niba ari ibyo subira inyuma utahe iwanyu. Jye nari nzi ko izo ntoki zose ziba zicigatiye urwagwa n’andi mafunguro unzaniye, bityo ntubone uko ufungura. None ndumva ugomba kuba uje imbokoboko. Abashyitsi nkawe ntibisanga kwa Katabirora ka Ruzagiriza.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU