Umwe mu bagore bavuga rikijyana ku isi, Oprah Winfrey yageneye ubutumwa rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine irimo kwitegura imikino y’igikombe cy’isi kizatangira muri Kamena uyu mwaka mu gihugu cy’Uburusiya.

Oprah Winfrey yagize icyo abwira Messi uzaba uhetse ikipe ya Argentine

Oprah Winfrey aganira na televiziyo yitwa Plato ikorera muri Argentina yavuze ko Messi agomba kumenya ko uyu mwaka ari bwo azuzuza imyaka 30 y’amavuko bityo akwiye kubiheraho akitwara neza mu gikombe cy’isi akazafasha ikipe ya ya Argentine kucyegukana.

Oprah Winfrey yagize icyo abwira Messi uzaba uhetse ikipe ya Argentine

Yagize ati “Messi, ubu butumwa ni ingenzi kuri wowe kandi ndabizi buzakugeraho, urasabwa gukinana ingufu zawe zose, kandi ugire imbaraga mu kwiyizera igihe cyose uri mu kibuga, ndatekereza uzaba intwari Messi.”

Oprah Winfrey yagize icyo abwira Messi uzaba uhetse ikipe ya Argentine

Nakwibutsa ko igikombe cy’isi giheruka kuba mu mwaka wa 2014 cyabereye muri Brasil cyegukanywe n’Ubudage.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU