Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, Patient Bizimana yatanze imfashanyo mu muryango w’abana 3 b’imfumbyi birera batuye mu mujyi wa Kigali.

Patient Bizimana n’umuhanzi ufite izina rikomeye muri Gospel nyarwanda, ndetse akaba arimo no kwitegura gukora igitaramo gikomeye cya Easter Celebration kizaba kuri Pasika yatumiyemo umuhanzikazi Sinach ukunzwe cyane muri Africa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki ya 29 Werurwe 2018, Patient Bizimana aherekejwe n’inshuti ze ndetse n’itsinda bakorana umunsi k’umunsi batanze imfashanyo mu muryango w’abana batatu b’abakobwa b’imfubyi birera.

Bimwe mu bikoresho bageneye uyu muryango
Bimwe mu bikoresho bageneye uyu muryango
Patient Bizimana yaganiriye n'aba bana, arabahumuriza
Patient Bizimana yaganiriye n’aba bana, arabahumuriza
Patient yabahaye ibahasha izakomeza kubafasha mu buzima bwabo
Patient yabahaye ibahasha izakomeza kubafasha mu buzima bwabo

Uyu muryango w’aba bana ugizwe na Ikirezi Divine w’imyaka 20 ari nawe urera barumuna be, barimo Umurerwa Ariane w’imyaka 18 ndetse na Isimbi Carine w’imyaka 15 bakaba batuye mu Karere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya.

Ibyishimo byari byose nyuma y'iki gikorwa
Ibyishimo byari byose nyuma y’iki gikorwa

Nyuma yo guhabwa ikaze n’uyu muryango, Patient nabo bari kumwe basengeye uyu muryango, batura amagambo y’ihumure ari nako baririmba indirimbo zisubizamo imbaraga imitima imenetse.

Patient Bizimana yabanje no kubasengera
Patient Bizimana yabanje no kubasengera

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU