Umushumba w’Itorero rya Zion Temple ku isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza yasabye abakirisitu gukomeza gusengera Iradukunda Liliane uherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda kugirango Imana izamurinde ibishuko by’isi.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 04 Werurwe 2018 ubwo yakiraga Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane mu materaniro y’itorero rya Zion Temple Celebration Center Gatenga byumwihariko dore ko ari na ho nyampinga asanzwe asengera.

Paul Gitwaza
Apotre Dr Paul Gitwaza mu materaniro yo kuwa 04 Werurwe 2018 yakiriye Miss Iradukunda Liliane

Apôtre Dr Paul Gitwaza yabanje kuvuga uburyo mu Zion Temple Imana yabahaye umugisha wo kugira abakobwa beza bashobora kuvamo ba Nyampinga ndetse n’abahungu beza bashobora kuvamo ba Rudasumbwa.

Ati: “Ngirango murabizi ko muri Zion Temple mwagiriwe umugisha, dufite Nyampinga w’u Rwanda, ni umwana wanyu, Liliane haguruka usuhuze itorero,….Arakoze cyane Miss Rwanda 2018, Zion habamo abakobwa beza, ariko n’abahungu beza barimo.”

Intumwa y'Imana Paul Gitwaza yasabiye amasengesho Miss Iradukunda Liliane
Miss Liliane Iradukunda asuhuza iteraniro nyuma yo kwakirwa na Apotre Paul Gitwaza

Yakomeje avuga uburyo Miss Liliane ari umukobwa wifuza kuzamura icyubahiro cy’Imana aho ari hose.

Ati “Ejo nari ndi kumwe na Miss Iradukunda Liliane na Miss wakunzwe cyane  Hirwa Honoline ariko  icyanejeje cyane nuko atari ubwiza barata imbere cyangwa ikamba ahubwo ari ubugingo buhoraho, bafite Yesu kandi barifuza kwereka abandi bakobwa bari mu kigero cyabo  Yesu, ikindi nanone bagaharanira ikamba rihoraho.”

Intumwa y'Imana Paul Gitwaza yasabiye amasengesho Miss Iradukunda Liliane
Miss Liliane Iradukunda yari yishimiye kwakirwa nka Nyampinga mu iteraniro

Yasoje asaba abakirisitu ba Zion Temple gusengera Nyampinga kugirango azakore inshingano yatorerwe neza kandi Imana izamuhe ubwenge ndetse imurinde ibishuko by’Iyi si.

Mu magambo ye yagize ati: Mukomeze musabire Liliane Imana ikomeze imuhe ubwenge, imuhe umugisha kandi ikomeze imurinde iyi si n’ibyiyi si Imana imugirire neza.”

Intumwa y'Imana Paul Gitwaza yasabiye amasengesho Miss Iradukunda Liliane
Mu iteraniro Miss Iradukunda Liliane yari yicaye imbere

Miss Iradukunda Liliane asanzwe asengera mu Itorero rya Zion Temple.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU