Pdg Brenda Thandi Mbatha umuherwekazi w’umunyarwanda wibera i Burayi yakoze ibirori ahurizamo abashoramari batandukanye anakangurira abari n’abategarugori gutinyuka bakihangira imirimo.

Pdg Brenda Thandi Mbatha yahurije hamwe abashoramari bakomeye

Ibi birori byiswe “Soire d’Affaire Tribune Vip De Patrons d’Entreprise”  bikaba birori byarabaye taliki ya 8 Werurwe 2018 bibera mu mujyi wa Paris Mugihugu cy’Ubufaransa bibaye kunshuro ya Kane, kuri iyi nshuro byari byitabiriwe n’abashoramari batandukanye harimo abahagarariye ibigo bikomeye by’ubucuruzi ku mugabane w’iburayi  na Asia hamwe nabaje baturutse mubihugu by’afurika.

Pdg Brenda Thandi Mbatha yahurije hamwe abashoramari bakomeye

Mukiganiro na Pdg Brenda Thandi Mbatha yavuze ko yishimira cyane kuba ahuriza hamwe abashoramari baba baturutse mubice bitandukanye ku isi, avugako intego ye ari gukangurira urubyiruko by’umwihariko abari n’abategarugori kwiteza imbere babinyujije mu ishoramari.

Pdg Brenda Thandi Mbatha yahurije hamwe abashoramari bakomeye

Yagize ati “Ibi birori twahisemo kubikora ku munsi w’umwari n’umutegarugori, kubera ko usanga abagore bitinya cyane bakumva ko ntacyo bashoboye, kuri uyu munsi niwo munsi mwiza twari twabonye wo gutambutsa ubutumwa twagenera umugore, tukamwereka ko nawe ashoboye aramutse atinyutse ko nawe hari byinshi yageraho.”

Pdg Brenda Thandi Mbatha yahurije hamwe abashoramari bakomeye

Pdg Brenda Thandi Mbatha ni mugore w’umushoramari watinyutse umurimo kuri ubu akaba amaze kugera kurwego rw’abaherwe ku mugabane w’ Iburayi. ni umuyobozi w’ibigo bitatu bikomeye bikora ubucuruzi yaba muri Afurika n’iburayi, burigihe aharanira guteza imbere abari n’abategarugori abakangurira gutinyuka kujya mu ishoramari bakagera ikirenge mu cye.

Pdg Brenda Thandi Mbatha yahurije hamwe abashoramari bakomeye

iki kirori Brenda Thandi Mbatha yise Soire d’Affaire Tribune Vip De Patrons d’Entreprise, cyatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2016 kiba buri nyuma y’amezi atatu kuri ubu cyari cyitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bagera kuri 250 baturutse mubihugu bigera kuri 125 ku migabane yose.

Pdg Brenda Thandi Mbatha yahurije hamwe abashoramari bakomeye

Uretse abashoramari bari bitabiriye iki kirori hari harimo n’abayobozi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo, aha twavuga nka Madame  Bokilo  ushinzwe ububanyi n’amahanga muri ambassade ya Congo Brazzaville  mugihugu cy’Ubufaransa.

Pdg Brenda Thandi Mbatha yahurije hamwe abashoramari bakomeye
Mu bahanzi basusurikije abitabiriye iki kirori harimo umunyarwanda MK Isacco uba mu Bufaransa na MEEXINSSY KING, hamwe n’abandi bagera kuri 5 harimo Diana wari waturutse muri Cote d’Ivoire.

Irebere amashusho uko byari byifashe muri ibyo birori

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU