Abaturage ba Misiri batangiye amatora y’umukuru w’igihugu mushya azamara iminsi itatu, amatora bivugwa ko ashobora gutsindwa na Perezida Abdul Fattah al-Sisi wari usanzwe ku butegetsi n’ubundi.

Perezida Abdul Fattah al-Sisi arahabwa amahirwe yo kongera kuyobora Misiri

BBC ivuga ko bake ari bo bafite gushidakanya ku ntsinzi ya Perezida Abdul Fattah al-Sisi ku gutorerwa kuyobora manda ya kabiri, mu gihe abari gutuma amajwi yiwe agabanuka bayavuyemo, uretse umunyapolitike umwe bahanganye nawe utazwi cyane, ari we Moussa Mostafa Moussa.

Perezida Abdul Fattah al-Sisi arahabwa amahirwe yo kongera kuyobora Misiri

Misiri byitezwe ko abanyamisiri bagera kuri miliyoni 95 ari bo batora nubwo ayamatora atitabiriwe n’abakandida benshi, umuvugizi wa Sisi avuga nta wogeze abuzwa kuba yaba umukandida.

Perezida el-Sisi ubwo yahuraga na Perezida Kagame mu 2015

Perezida Sisi yagiye ku butegetsi kuva mu 2013, ubwo yari akuriye ingabo z’igihugu ndetse aziyobora mu gikorwa cyo gukuraho perezida Mohammed Morsi byavugwaga ko yagenderaga ku mahame ya Islamu cyane, bigatuma abaturage bamwamagana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU