Mu nama yo gushyira umukono ku masezerano y’isoko rusange ku mugabane wa Afurika, ku munsi w’ejo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Paul Kagame yongeye kugaruka ku buryo uruhare rw‘abagore n’urubyiruko ari inyamibwa mu iterambere.

Perezida Kagame akomeje gushimangira uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu iterambere

Nyakubahwa Perezida wa Pepubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akunze kugaruka ku bagore n’urubyiruko iyo avuga imbwirwaruhame ahantu hatandukanye, cyane cyane mu gihugu, ashimangira ko ari imbaraga ndetse n’umusemburo w’iterambere igihugu cyifuza.

Uretse kuba abitangariza mu gihugu abereye umuyobozi, kuri iyi nshuro ku munsi w’ejo ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’isoko rihujwe rya Afurika yasinywe na bimwe mu bihugu bigize uyu mugabane, yagarutse ku ruhare urubyiruko n’abagore bafite mu iterambere rya Afurika, atibagiwe n’ubuhunzi ndetse n’ubworozi nk’ibigifatiye runini ubukungu n’imiberereho y’igice kinini cy’abaturage ba Afurika.

Perezida Kagame akomeje gushimangira uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu iterambere

Aha yagize ati « “Icyo duharanira hano ni agaciro n’imibereho myiza by’abaturage bacu, ari abahinzi, abikorera, ba rwiyemezamirimo, urubyiruko, abagore n’abandi.”

Ibi yabitangaje nyuma y’amateka adakuka yakorewe mu Rwanda muri “Kigali Convention Center” yatangijwe na Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger wasinye bwa mbere kuri aya masezerano, Perezida Paul Kagame kandi yabwiye abakuru b’ibihugu ko muri uku gusinya basezeranyije Abanyafurika uburumbuke kuko mu gushyiraho Isoko Rimwe ndetse no kubemerera gutembera ku mugabane wabo ntacyo bishisha, ari guharanira ubuhahirane ‘bw’iby’iwacu muri Afurika’.

Perezida Kagame akomeje gushimangira uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu iterambere

Muri iki gikorwa hanashimiwe kandi abitanze ngo kigerweho nka Nkosazana Dlamini Zuma uheruka kurangiza manda nka Perezida wa Komisiyo ya AU, Fatima Haram Acyl wasoje manda nka komiseri wa AU ushinzwe ubucuruzi na Mariam Omoro wakurikiranaga iyi gahunda, witabye Imana kuwa 24 Ukuboza 2017.

Perezida Kagame akomeje gushimangira uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu iterambere

Ibihugu bnituranye n’ u Rwanda birimo Tanzania, Uganda na Congo nabyo byasinye kuri aya masezerano, u Burundi bwo bukaba butarohereje ubuhagararira mu isinywa ryayo, nubwo 44 ari byo byasinye gusa, ibindi bikazasinya uko bizagenda bifata iki cyemezo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU