Perezida Nkurunziza yamaze gushyiraho itariki ya 17 Gicurasi nk’itariki ya kamarampaka ku ihindurwa ry’itegeko nshinga ritavugwaho rumwe muri iki gihugu, ndetse bivugwa ko bishobora kumufasha kujya ku butegetsi kugeza muri 2034.Perezida Nkurunziza yashyizeho itariki y’amatora ya kamarampaka

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo leta y’u Burundi yatangiye amavugururwa ashobora kwemerera Nkurunziza kuzuza manda ebyiri z’imyaka irindwi, uhereye muri 2020, ariko ntiyabyumva kimwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango mpuzamahanga, by’umwihariko Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Nkurunziza yashyizeho itariki y’amatora ya kamarampaka

Ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku Isi bivuga ko gushaka kuguma ku butegetsi bivuguruza amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu mwaka wa 2000, yashyiragaho iherezo ku ntambara ya gisivile yabaye kuva mu 1993 kugeza muri 2006, yahitanye abarenga 300.000, bikaba bishobora guteza indi mirwano.

Perezida Nkurunziza yashyizeho itariki y’amatora ya kamarampaka

Kugeza ubu itegeko nshinga ririho, ryemeza ko Nkurunziza yagombaga kuba yaravuye ku butegetsi, kuko manda yasabwaga kuyobora yazirangije, ariko gushaka kuguma ku butegetsi no guhindura itegeko nshinga byakuruye imvururu mu Burundi kugeza ubwo abagera ku 1200 bahasize ubuzima, abandi barenga 400 000 bahunga igihugu.

Perezida Nkurunziza yashyizeho itariki y’amatora ya kamarampaka

Mu minsi ishize nibwo hatangajwe ukwezi amatora ya kamarampaka azabamo ariko ntihatangazwa itariki, gusa kuri ubu tariki 17 ikaba ari yo yemejwe nk’itariki nyirizina y’amatora.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU