Peter Okoye wahoze aririmbana n’umuvandimwe we mu itsinda rya P Square agiye kuza gutaramira mu gihugu cy’u Rwanda mu bitaramo by’uruhererekane azanakorera ku mugabane w’iburayi.

Mu minsi ishize, nibwo aba basore b’impanga bari bagize itsinda rya P Square ryakunzwe cyane mu muziki(Peter na Paul Okoye)batangaje ko batandukanye burundu, buri wese atangira urugendo rwa muzika ku giti cye.

Peter Okoye wahoze muri P Square agiye gutaramira mu Rwanda
Peter Okoye wahoze muri P Square agiye gutaramira mu Rwanda

Kuri ubu, Peter agiye kuza gutaramira mu gihugu cy’u Rwanda mu bitaramo by’uruhererekane yise “All Eyes on P Tour” bizananyura ku mugabane w’iburayi n’Amerika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Peter yatangaje ko  Tariki 30 Werurwe 2018 azaba ataramira Utah ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 31 Werurwe 2018 agataramira Washington DC, tariki 2 Mata 2018 agataramira i Lagos ho muri Nigeria, tariki 6 Mata 2018 akazataramira Abu Dhabi I Dubai mu gihe tariki 29 Mata 2018 aribwo azataramira mu Rwanda.

Peter arimo gukora ibitaramo by'uruhererekane byiswe "All Eyes on P Tour"
Peter arimo gukora ibitaramo by’uruhererekane byiswe “All Eyes on P Tour”

Biteganyijwe ko namara gutaramira mu gihugu cy’u Rwanda, azahita akomereza ibi bitaramo ku mugabane w’iburayi aho azahera mu gihugu cy’ububiligi ku itariki ya 30 Mata.

Peter azataramira mu mujyi wa Kigali ku itariki ya 29 Mata
Peter azataramira mu mujyi wa Kigali ku itariki ya 29 Mata
Nyuma yo kuva mu Rwanda, Peter azahita ajya mu bubiligi
Nyuma yo kuva mu Rwanda, Peter azahita ajya mu bubiligi

P Square (batarasenyuka) baje mu Mujyi wa Kigali mu kwezi k’Ukuboza 2012 aho bari bitabiriye ibirori bikomeye byari byateguwe n’Umuryango FPR Inkotanyi wizihiza imyaka 25 wari umaze ushinzwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU