Mu gihugu cya Uganda kuri ubu inkuru irimo kuvugwa cyane mu binyamakuru  ni iy’ urupfu rwa Susan Magara washimuswe akanicwa urupfu rw’ agashinyaguro n’ abantu bataramenyekana, urupfu rwatumye hari abongera gukemanga imikorere n’ubunyamwuga bwa polisi ya Uganda.

Polisi ya Uganda yongeye gukemangwa nyuma y' urupfu rwa Susan Magara washimuswe
Susan Magara wishwe urwagashinyaguro nyuma yo gushimutwa

Tariki ya 7 Gashyantare 2018 nibwo Magara yashimuswe. Nyakwigendera yari umucungamutungo w’ imyaka 28 wahoraga yisekera akanagira umutima w’ urukundo nk’ uko byatangajwe na Redempter Mangara umuvandimwe wa Nyakwigendera.

Nyuma y’ iminsi 21 ashimuswe nibwo umurambo we wabonetse hafi y’ umuhanda. Yashyinguwe tariki ya 1 Werurwe 2018 nk’ uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibitangaza.

Susan Magara wishwe urwagashinyaguro nyuma yo gushimutwa

Umuhango wo gushyingura nyakwigendera witabiriwe n’ abayobozi bakomeye barimo na Minisitiri w’ umutekano muri Uganda Lt. Gen Henry Tumukunde wari uhagarariye Leta ya Uganda muri uyu muhango wo gusezera kuri Susan Magara.

Minisitiri Tumukunde yavuze ko guverinoma ya Uganda yishinja ikosa ati: “Turishinja ikosa kuko twakabaye twaratabaye ubuzima bwe.”

Gen. Tumukunde yakomeje avuga ko bagiye gukorana iperereza n’ umuryango wa Magara ariko uyu muryango usaba ko utakwinjizwa muri iri perereza kubera gutinya ko abashimuse Magara bawugirira nabi.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, mu kiriyo cya nyakwigendera Magara, umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda Assistant Inspector General of Police Abbas Byakagaba yavuze ko polisi ifite amakuru y’ibanze izaheraho ishakisha abo bagizi ba nabi bakaryozwa ibyo bakoze, amagambo atakiriwe neza yatumye abari mu kiriyo bakoba igipolisi.

Hon Winnie Kiiza (Winifred Kiiza), umudepite utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda ubwo yaganiraga na NTV televiziyo yo muri Uganda yakemanze ubunyamwuga bwa Polisi ya Uganda.

Polisi ya Uganda isa n’ iyamaze gutakarizwa ikizere n’ abaturage…
Polisi ya Uganda isa n’ iyamaze gutakarizwa ikizere n’ abaturage…



Winnie yagize ati: “Umukuru wa Polisi Gen. Kale Kayihura n’ umuvandimwe we Minisitiri w’ umutekano bahora barwana no kugaragaza ukuntu bashoboye. Bahora bashaka uko bari bwikure mu maso ya Perezida Museveni. Abanya Uganda bo barimo gutakaza ubuzima.”

Depite Kiiza yagarutse ku bantu bagiye bicirwa muri Uganda barimo abanyamahanga biciwe muri hoteli yo muri Uganda, urupfu rwa AIGP Andrew Kaweesi wari umuvugizi wa Polisi ya Uganda, n’abandi benshi bagiye bicwa dosiye zabo zikarangira ntawe ufashwe ngo aryozwe urupfu rwabo nyamara polisi yijeje abaturage ko igiye kubikurikirana.

Nubwo bimeze gutyo ariko kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abakekwaho kwica Susan Magara gusa yirinze gutangaza imyirondoro yabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU