Umunyarwanda Innocent Ndayishimiye (Producer Ganza) wari uzwi kw’izina rya Ganza Image mu kazi ko gutunganya amashusho yashyinguwe mu Rwanda nyuma y’igihe kirenga ukwezi yitabye Imana.

Umurambo wa Ganza wagejejwe mu Rwanda kuwa kabiri tariki ya 06 Werurwe
Umurambo wa Ganza wagejejwe mu Rwanda kuwa kabiri tariki ya 06 Werurwe

Kuwa 02 Gashyantare 2018, nibwo Producer Ganza yapfiriye I Illinois muri Chicago ho muri Leta zunze Ubumwe  z’Amerika bivugwa ko yaba yariyahuye ku bw’ibibazo yari afitanye n’umukunzi we.

Nyuma y’urupfu rwe, hagiye hakusanywa inkunga kugira ngo umurambo we uzanwe gushyingurwa mu gihugu cy’u Rwanda, ibi bikaba byarafashe igihe kirenga ukwezi kumwe(1).

Amakuru agera k’umunyamakuru wa Touchrwanda ahamya ko kuwa Kabiri Tariki ya 06 Werurwe 2018 aribwo umurambo wa Producer Ganza wagejejwe mu Rwanda kugira ngo abo mu muryango we bamushyingure mu cyubahiro.

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 08 Werurwe 2018 nibwo Ganza yashyinguwe ku Irimbi rya Rusosoro, bakaba babanje kumukorera Misa yo kumusabira.

Hari hakoreshejwe imipira iriho amafoto ya Ganza
Hari hakoreshejwe imipira iriho amafoto ya Ganza
Abakobwa bari bafite indabyo
Abakobwa bari bafite indabyo
Umurambo wa Ganza wagejejwe mu Rwanda kuwa kabiri tariki ya 06 Werurwe
Umurambo wa Ganza wagejejwe mu Rwanda kuwa kabiri tariki ya 06 Werurwe
Amafoto ya Ganza mu bihe binyuranye
Amafoto ya Ganza mu bihe binyuranye

INSHAMAKE KU BUZIMA BWA INNOCENT NDAYISHIMIYE (GANZA IMAGE)

Innocent Ndayishimiye (Ganza Image) yavutse ku itariki 16/01/1993, ni mwene Kanyungo Mathias na Mukamutana Anastasie. Yageze muri Amerika mu 2015, akaba yari atuye muri Chicago, Illinois. Uyu musore yari afite umugore b’ abanaga w’ umunyakoreya nyuma baza gutandukana babyaranye umwana umwe, ndetse uwo mugore wabanaga na Ganza ni nawe ngo wamukuye mu Rwanda aho yigaga muri Kaminuza ya Tumba College of Technology. Izina Ganza rizwi n’abanyarwanda babashije kureba amashusho y’indirimbo nka Habibi ya The Ben na Merci ya Alpha Rwirangira.

Amateka ya Ndayishimiye Innocent uzwi nka Ganza
Amateka ya Ndayishimiye Innocent uzwi nka Ganza
Ganza yari amaze kuba inararibonye mubyo gukora amashusho
Ganza yari amaze kuba inararibonye mubyo gukora amashusho
Ganza ngo yitabye Imana yiyahuye
Ganza ngo yitabye Imana yiyahuye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU