Nyuma yo gutangazwa ko umukinnyi w’icyamamare muri filime Sylvester Stallone wamenyekanye nka Rambo yitabye Imana ndetse aya makuru akaza kunyomozwa na Rambo ubwe ,agiye kongera kugaragara muri filime izaba irimo ibyamamare bitandukanye.

Rambo agiye kongera kugaragara muri filime irimo ibyamamare bitandukanye

Iyi filimi kuri ubu irimo gufatirwa  no gutunganyirizwa amashusho muri Philadeliphia ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Rambo agiye kongera kugaragaza ubuhangange bwe mu gukina filimi aho kuri iyi nshuro azagaragara muri filimi yiswe Creed 2 izagaragaramo ibindi bihanganye muri filimi cyane cyane iz’imirwano nka Michael B. Jordan na Dolph Lundgren.


Muri iyi filimi yiswe Creed 2, Rambo azaba ari umutoza wa Michael B. Jordan ukina witwa Adonis Creed uba ushaka guhorera se witwa Apollo Creed uba warishwe n’Umurusiya Ivan Drago mu yindi filimi yasohotse yitwa Rocky IV ndetse hakaba hazanagaragaramo  Dolph Lundgren uzakina ari Ivan Drago, uyu akaba yaranakinnye muri Rocky IV akica se wa Adonis Creed ari we Apollo Creed.

Dolph Lundgren wamamaye muri filimi zitandukanye nka The Expendables, The Expendebles 3, Universal Soldier n’izindi, muri uyu mwaka wa 2018 azagaragara mu zindi filimi nka Black Water and Aquaman izasohoka ku wa 21 Ukuboza 2018.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU