Ikipe ya Rayon Sports idafite umutoza mukuru dore ko uwari umutoza wayo Olivier Karekezi yamaze kugenda kuri ubu mu mukino yakinaga n’ikipe ya  Gicumbi ikaba ibonye intsinzi muri uwo mukino.

Rayon Sports ubwo yakinaga n’ikipe ya Gicumbi ku mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona uyu mukino ikipe ya Rayon Sports ikaba yakinaga idafite umutoza mukuru dore ko uwatoje uwo mukino ari Jannot Witakenge wari usanzwe ari umutoza wungirije wa Olivier Karekezi.

Muri uyu mukino aho ikipe ya Gicumbi yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports ukaba wabereye kuri sitade ya Gicumbi ukaba urangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze ikipe ya Gicumbi igitego 1 kuri 0 igitego cyabonetse ku munota wa 62 gitsinzwe na Christ Mbondi.

Rayon Sports idafite umutoza guutsinda uyu mukino bikaba bihise bituma iva ku mwanya wa 7 yaririho igera ku mwanya wa kane uyu mukino ukaba wakurikiwe n’umutoza mushya wa Rayon Sports  Ivan Minnaert .

Rayon Sports idafite umutoza mukuru ibashije gukura intsinzi i Gicumbi
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye

Uko amakipe yombi yari ameze

Gicumbi FC: Nshimiyimana Jean Claude, Gasore Kalisa Patrick, Muhumure Patrick, Myango Ombeni, Nshimiyimana Aboubakar, Hakizimana Alimansi, Nzitonda Eric, Uwizeye Djafali, Ruribikiye Shadrack, Murenzi Patrick na Dushimimana Irene.

Abasimbura: Musoni Theophile, Tuyisenge Yassin, Nizeyimana Junior, Nkunzimana Sadi, Mfutumukiza Nzungu, Kwizera Jean Luc na Ngabitsinze Evode.



Umutoza: Okoko Godefroid

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Mutsinzi Ange, Usengimana Faustin, Niyonzima Oliier ‘Sefu’, Bimenyimana Bonfils Caleb, Christ Mboni, Yannick Mukunzi, Yassin Mugume, Irambona Eric, Mugabo Gabriel, Muhire kevin.

Abasimbura: Ismaila Diarra, Manishimwe Djabel, Nyandwi Saddam, Manzi Thierry, Mugisha Gilbert, Mugisha Francois, Ndayisenga Kassim.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU