Ikipe ya Rayon sports irakina umukino n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo kuri uyu wa gatatu tariki 07 werurwe 2018 mu marushanwa y’imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo nyuma yo gukuramo ikipe ya LLB S4A FC yo mu Burundi.

Rayon Sports ikomeje gutakaza abakinnyi mu gihe izakira Mamelodi kuwa 3

Nyuma y’umukinnyi Manzi Thierry utazakina umukino ubanza Rayon Sports izakiramo mamelodi Sundowns kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Werurwe, ubu hiyongereyeho Djabel manishimwe we ugeze aho atagishoboye kwihanganira gukinana imvune amaranye iminsi.

Manzi Thierry ntazagaragara muri uwo mukino bitewe n’amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mikino yombi yahuje Rayon Sports na LLB S4A FC yo mu Burundi, uyu mukinnyi  akazagaragara mu mukino wo kwishyura uzabera muri Afurika y’epfo.

Manishimwe Djabel na we ntazagaragara mu mukino ubanza wa Rayon Sports na Mamelodi Sundowns kubera ikibazo cy’imvune avuga ko amaranye ibyumweru bibiri, aho afite ububabare mu gatsinsino k’iburyo.

Djabel avuga ko amaze igihe kigera ku byumweru bibiri yihangana agakinana ubwo bubabare, gusa ngo na we ntiyishimira umusaruro we n’ubwo yakinnye imikino yose bakinnye muri icyo gihe.

Ubwo bubabare nibwo bwatumye atabasha gukomeza umukino Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC ibitego 3-0, aho uyu mukinnyi yavuye mu kibuga igice cya mbere ki kirangira agasimburwa na Muhire Kevin.

Umutoza Ivan Jacky Minaert ashobora kutagongwa n’ikibazo kuri Djabel, kuko ufite abasimbura benshi ariko icyuho cya Manzi Thierry cyo gishobora ku mubera ingutu.

Nyuma uyu mukino wa Espoir FC ni bwo Djabel yahise afata umwanzuro wo kudakomeza gukinira kuri iyo mvune, abaganga bakaba bamubwiye ko azamara hagati y’iminsi irindwi n’icumi yitabwaho, bikaba byaba amahire kuri we no kuri Rayon Sports mu gihe yaba yakize agakina umukino wo kwishyura.

Rayon Sports izakira Mamelodi Sundowns kuri Stade Amahoro i Remera kuwa gatatu tariki ya 7 Werurwe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm). Uyu ukaba ari umukino w’amateka, dore ko iyi kipe yo muri Afurika y’epfo ari yo iheruka guhagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cy’amakipe nyuma yo gutwara iki gikombe barimo guhatanira (Total CAF Champions League).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU