Umunya Tanzaniyakazi Rehema Fabian yatangaje ko yafashije Diamond Platinumz byinshi mu gihe yari akizamuka muri muzika ye ariko nyuma akaza kubabazwa nuko yamubenze amaze kuba umusitari.

Rehema Fabian yamennye ibanga yabikijwe na Diamond

Uyu mukobwa wo muri Tanzania witwa Rehema Fabian aganira n’ikinyamakuru pulselive dukesha iyi nkuru yatangaje ko yabanye mu nzu imwe n’umuhanzi Diamond, amufasha mu iterambere ry’ umuziki we gusa nyuma akaza kumubenga ku munota wa nyuma abaye umusitari, kandi yari yaramuhaye isezerano ko azamugira umugore.

Mubyo Fabian yafashaga Diamond harimo kuba yarashoboraga kumugurira imyambaro igezweho yo kwambara, gutanga indirimbo ze ku binyamakuru ndetse rimwe na rimwe ngo yamushakiraga ibiraka byo kuririmbamo kubera ko ubusanzwe Rehama yari azwi n’abakire benshi kubera ko yigeze guhatanira ikamba rya Miss Tanzania nubwo atagize amahirwe yo kuryinjiramo, gusa ngo byamuhaye uburyo bwo kumenyekana no  kumenyena n’abantu batandukanye kandi bakomeye.

Rehema Fabian yamennye ibanga yabikijwe na Diamond

Mu kiganiro Ikinyamakuru Pulselive cyagiranye na Rehema, yavuze ko yatunguwe cyane no kumva ko Diamond afite ubukwe mu kwezi kwa Kamena n’ undi mu kobwa kandi yaramusezeranyije kumurongora, amusaba ko yagakwiye gusubiza amaso inyuma akibuka aho yavuye ndetse byaba ngombwa akamugarukira kuko ibyo yamukoreye atari byiza nk’ umuntu basangiye akabisin’agahiye.

Rehema Fabian yamennye ibanga yabikijwe na DiamondIbi Rehema akaba abitangaje nyuma yuko Diamond Platinumz atandukanye n’ umuherwekazi Zari Hassan babyaranye abana 2 amushinja kumuca inyuma ndetse n’ ingeso zo kubyara abana hirya no hino mu gasozi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU