Aka nama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, katuje amakipe 2 ariyo Rayon Sports na Lydia Ludic ngo aze kwitaba ku cyicaro cyako kiri mu Misiri mu rwego rwo kwigira hamwe ibyavuzwe mbere y’umukino wahuje aya makipe yombi mu majonjora y’ibanze ya CAF Champions League.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ryari rimaze iminsi rikora iperereza ku byatangajwe na komiseri w’umukino ikipe ya Rayon Sports yahuriyemo na LLBA mu Burundi bikarangira iwutsinze igitego 1-0, aho byari byavuzwe ko mbere y’uyu mukino bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports babonywe mu cyumba cy’umwe mu basifuzi b’umukino. Umusifuzi wo hagati we yabaye ahagaritswe by’agateganyo muri Zanzibar kubera uyu mukino.

Ibi, byaje no kuviramo umusifuzi wasifuye uyu mukino, umunya Zanzibar Ali Nassoro kuba ahagaritswe by’agateganyo n’ishyirahamwe rya ruhago ry’iki gihugu, ubwo bari bagitegereje ikizava mu iperereza rya CAF.

Nkuko iri shyirahamwe ryari ryabitangaje, CAF ikaba yari yavuze ko nimara gukora iperereza izahita ishyikiriza imyanzuro akanama gashyinzwe imyitwarire kayo, maze kakabigeza ku makipe.

Ibi bikaba byarangiye aka kanama gashyikirijwe imyanzuro, ni ko kwandikira amakipe yombi ngo nibishoboka azaze ku cyicaro cyayo ku cyumweru tariki ya 25 Werurwe, gusa iyi baruwa ikaba ivuga ko atari ngombwa ko aya makipe ahagera.

Iyi baruwa ivuga ko aya makipe agomba kubwira CAF niba azayitabira, gusa akongeraho ko impapuro zose zijyanye n’iki kibazo aka kanama kazibonye kandi ko kazazikoresha muri iyi nama yo ku cyumweru.

Itangazamakuru ryashatse kuvugana n’impande zombi zirebwa n’iki kibazo gusa tukaba twagerageje kuvugisha Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka Bernard ‘King’ , ariko ntibyadukundira kuko atitabaga telefoni ye igendanwa.

Ku ruhande rwa Ferwafa, bakaba batangarije ko iyi baruwa bo batayibonye ariko ko Rayon Sports yahamije ko yayakiriye.

Ku rundi ruhande, amakuru dukesha Buja FM avuga ko ikipe ya LLBA yo itangaza ko ifite icyizere kigera kuri 80% cyo kuzatsinda Rayon Sports ndetse akaba ari yo ikomeza mu cyiciro cyanyuma cy’amajonjora ashyira amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Kuwa 22 Gashyantare 2018 ni bwo Rayon Sports yasezereye LLBS4A FC mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (Total CAF Champions League) nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura, ubanza bari bawunganyije igitego 1-1.

Rayon Sports ikaba yarakomeje mu cyiciro gikurikiye iza no gusezererwa na Mamelodi Sundown, aho kuri uyu wa gatatu ari bwo iri bumenye ikipe bazahura muri CAF Confederation Cup.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU