Umuraperi Riderman umwe mu baraperi bakunzwe cyane hano mu Rwanda yatangaje impamvu ituma adakorana n’abahanzi b’abanyamahanga ndetse anatangaza ko n’abanyarwanda bakorana nabo banyamahanga abona ntacyo bibamarira.

Riderman yatangaje impamvu atajya akorana indirimbo n'abahanzi b'abanyamahanga  

Gatsinzi Emery (Riderman ) yatangaje ko we yumva nta mpamvu yo gukorana indirimbo n’abanyamahanga kuko asanga iyo umunyamahanga akoranye indirimbo n’umunyarwanda iyo ndirimbo uwo igirira akamaro cyane ari uwo munyamahanga nyamara umunyarwanda yanishyuye amafaranga kugira ngo akorane nuwo munyamahanga.

Riderman yatangaje impamvu atajya akorana indirimbo n'abahanzi b'abanyamahanga

Mu magambo ye akaba yagize ati “Njyewe mbona ntampamvu yo gukorana n’abanyamahanga kuko akenshi usanga iyo ndirimbo ukoranye nuwo munyamahanga ariwe igirira akamaro nyamara ari wowe wayishyizemo imbaraga nyinshi ndetse akenshi iyo uwo muhanzi usanga ahita anagira abakunzi benshi hano mu Rwanda ndetse agatangira no gutumirwa mugihe uwo muhanzi w’umunyarwanda we utasanga yatumiwe muri icyo gihugu.”

 Riderman yatangaje impamvu atajya akorana indirimbo n'abahanzi b'abanyamahanga

Riderman akaba yakomeje atangaza ko iyo umuhanzi w’umunyarwanda akoranye indirimbo n’umunyamahanga we abifata nko kuba waha umuntu ikaze iwawe murugo akisanzura ndetse akagira nibyo avana iwawe nyamara wowe wazashaka kujya iwe akagukumira akakubwira ko utemerewe no kuhagera.

Riderman yatangaje impamvu atajya akorana indirimbo n'abahanzi b'abanyamahanga

Riderman akaba yanatangaje ko nubwo yaririmbye mu gitaramo cya Davido atishimiye cyane kuba bivugwa ko yagiye ku rubyiniro rumwe na Davido kuko nawe ari umuntu nkabandi ahubwo we yishimira intambwe yateye yo kuba Sony ariyo yanateguye iki gitaramo yaramubonyemo ubushobozi bwo kuba yaririmba muri iki gitaramo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU