Nyuma yo kwegura kwa Robert Mugabe nka Perezida wa Zimbabwe tariki 21 Ugushyingo umwaka ushize, kuri uyu wa Gatanu yahindukiye avuga ko nubwo yari yaracecetse atigeze yemera kwegura kwe kuko yegujwe ahubwo no mu buryo buteye isoni.

Robert Mugabe yatangaje ko yegujwe mu buryo buteye isoni

Avuga ko nubwo yegujwe mu buryo atigeze yishimira, ndetse na Perezida Mnangagwa akajyaho mu buryo butari bwo ngo nta rwango amufiiye, ndetse ko nashaka ko baganira azamutumira bakaganira, abaye amutumiye biciye mu nzira nziza.

Robert Mugabe yatangaje ko yegujwe mu buryo buteye isoni

Ibi Robert Mugabe utarigeze ahunga igihugu nyuma yo kuva ku butegetsi yabitangaje ubwo yaganiraga na SABC ndetse na ITV aherutse kuganira nayo yemeza ko adashobora gusubira ku butegetsi nubwo anenga uburyo yavuye ku butegetsi nyuma y’imyaka 37 yamaze ku butegetsi.

Robert Mugabe yatangaje ko yegujwe mu buryo buteye isoni

Nyuma y’uko Mugabe atangaje ibi, hashize igihe gito Perezida Mnangagwa ahita asohora itangazo rihakana guhirikwa kwa Robert Mugabe avuga ko nta hirikwa ryabayeho, ko hakurikijwe amategeko, kandi ko yemerewe kuba yavuka icyo ashaka uko abyumva nk’undi muturage wese wa Zimbabwe.

Robert Mugabe yatangaje ko yegujwe mu buryo buteye isoniRobert Mugabe yatangaje ko yegujwe mu buryo buteye isoni

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU