Nkuko musanzwe mubimenyereye hano kuri touchrwanda, rimwe na rimwe tubagezaho udukuru dusekejeje tubafasha Gorora Imbavu, kuri uyu munsi rero twabahitiyemo izi byendagusetsa z’akataraboneka, isomere maze wisekere:

Guseka ni byiza k'ubuzima bw'abantu
Guseka ni byiza k’ubuzima bw’abantu

1.Rwiyamirira, Kagozi na Bwenge bahagurutse Cyarubare  bajyana gusura munywanyi wabo Sezikeye wari utuye Sovu na Sibagire. Barenga imisozi baterera iyindi, bamaze guhinguka Shyogo na Shyanda ijoro riba riraguye. Ni bwo bigiriye inama yo kujya gucumbika ku rugo bari babonye hafi yabo. Wagira ngo Bwenge yahise amenya ko ba nyir’ururugo barangije gufungura, cyakora hasigaye utwo bararije abana. Bene urugo babaza abo bagenzi uko bitwa, abandi bavuga amazina yabo bageze kuri  Bwenge ati “nitwa Abashyitsi.” Nyir’urugo abanza kwicara arabaganiriza, hashize akanya abwira ab’iwe ati “ngiye kuruhuka, none zana twa turyo twari twararije abana uhe abashyitsi.” Ibiryo bimaza kuza Bwenge abwira bagenzi be ati “bavuze ko bagaburira abashyitsi kandi ni jyewe witwa gutyo, ubwo mwebwe muraba mutegereje, buriya  barabatekera ibyanyu. Si bwo Bwenge abiriye wenyine! Hashize akanya nyir’urugo arongera ahamagara umugore ati “ndakeka twa turyo twabaye iyanga, reba na ya mineke iri ku rusenge na yo uyihe abashyitsi.”  Imineke barayizana, Bwenge ati “mwumvise ko iyi na yo ari iy’abashyitsi, ubwo mwe murakomeza kuba mutegereje.” Erega imineke na yo Bwenge ayihinaho wenyine.

2.Umugabo wari warayogoje akarere yagiye kwiba noneho ajyana umwaku. Ageze aho yiba asanga bamwiteguye bamutera igitosho ubura buraza. Sibwo asubiye iwe yandara. Umugore we yari yasigaye yaritse amazi yo gusonga ubugari ngo ngaha umugabo we arazana imboga. Umugabo arataha ageze ku rugi iwe arakomanga.

 Umugore ati “ni nde?
” 
Umugabo ati ni jyewe.”
 “Uzanye iki?” 
“Nzanye ubura.” 
Umugore ati “zana mugabo nkunda nabwo burya ubugari.”
 Ngo yakwinjira umugore asanga ni intere, amazi yo kuvuga ubugari arayamukandisha.

3.Bihehe  yagiye kwicuza ibyaha kwa Padiri, noneho irondora ibyaha byayo, igeza aho ivuga yuko yariye intama z’abandi. Igihe ikibivuga ibona izindi zirahise, iti “padiri ngirira vuba dore izindi zirancitse”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU