Umuhanzi Rusty Kal wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye, yakunzwe kuvugwaho ko atazigera aririmba mu Kinyarwanda, yatangaje ko Umujyanama we Lion-G azamufasha kugera ku nzozi ze.

Rusty Kal kwandika amateka azabifashwa na Producer Lion-G

Uyu musore wagaragaje ubuhanga buhanitse mu njyana ya Dancellah yatangaje ko ibyakora byose azabigeraho kubera ubuhanga azanye mu muziki nyarawanda, ndetse kandi ko kubera gufashwa n’umuproducer ubishoboye bizamufasha kugera kuri byinshi.

Mu kiganiro Rusty Kal yagiranye na Touchrwanda.com yavuze ko avuze ibi kubera ko uyu mugabo yamufashije mu bintu byinshi bitandukanye , dore ashaka no kuza mushyira muri Label ya Wood Land musics ikorera I nyamirambo.

Rusty Kal kwandika amateka azabifashwa na Producer Lion-G
Producer Lion-G

Lion-G wahoze akora muri Infinity Record yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa njye nabo ya Jay Polly, umunsi nzaza ndetse n’imirimo yabahoze ari Stone Church.

Rusty Kal kwandika amateka azabifashwa na Producer Lion-G

Kuri ubu Rusty Kal yamaze gushyira indi ndirimbo nshyashya hanze yitwa Neighbor yakoze muri rimi rw’Icyongereza n’ubundi nkibisanzwe.

Umva indirimbo yose

https://www.youtube.com/results?search_query=neighbor+by+rusty+kal

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU