Niyibikora Safi yashyize hanze indirimbo yitwa “My Hero” yiganjemo ubutumwa buvuga uburyo umukunzi we ari intwari ikomeye, k’uburyo kubona undi nkawe ngo byagorana cyane.

Safi n’umuhanzi ukomeje kwerekana imbaraga zihambaye mu muziki mu gihe bigaragara ko abo bahoze baririmbana mu itsinda rya Urban Boyz basa nk’abasinziriye cyane mu muziki.

Kuri ubu, Safi ukunda kwiyita Madiba yashyize hanze indirimbo ya Kane akoze kuva yatangira kwikorana Umuziki yitwa “My Hero” ivuga uburyo hari igihe ushobora guhura n’umuntu akagukunda, akanakwitangira mu rukundo.

My Hero ibaye indirimbo ya Kane Safi ashyize hanze nyuma yo gutangira kwikorana umuziki
My Hero ibaye indirimbo ya Kane Safi ashyize hanze nyuma yo gutangira kwikorana umuziki

Muri iyi ndirimbo, Safi aririmba avuga ko “Uko ibihe bihinduka ari nako urukundo rukura, umukunzi we n’Intwari ntago yabona undi nkawe, ngo amukeneye nkuko ijisho rikenera imboni yaryo.”

Safi Madiba yashyize hanze iyitwa My Hero avugamo ko akeneye umukunzi we nkuko ijisho rikenera imboni yaryo
Safi Madiba yashyize hanze iyitwa My Hero avugamo ko akeneye umukunzi we nkuko ijisho rikenera imboni yaryo

KANDA HANO WUMVE MY HERO YA SAFI MADIBA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU