Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Werurwe 2018, igihugu cy’u Burusiya cyagerageje igisasu cya kirimbuzi bise Satan 2, igisasu cyatangiye gukorwa mu mwaka wa 2011, kikaba ngo gifite ubushobozi bwo kurimbura Isi.

Satan 2: Uburusiya bwagerageje igisasu cyarimbura IsiIki gisasu cya kirimbuzi Abarusiya bakise Satan 2 ngo kubera ubumara n’ubukana gifite, bugereranywa n’ubwa satani, bikaba arinshuro ya kabili bugerageje iki gisasu RS-28, nkuko tubikesha ABC News.

Satan 2: Uburusiya bwagerageje igisasu cyarimbura Isi

Satan 2 ipima megatoni 200, bakaba bavuga ko iki gisasu gifite ubushobobozi bwo gusenya indege 16,000 icyarimwe, kikana kiri mu bwoko bw’ibisasu bwa RS-28 Sarmat, Perezida w’ uburusiya Vladimir Putin akaba ashaka gukora bene ibi bisasu ku bwinshi, ngo  bikazifashishwa mu gihe baramuka bagize intambara, bakaba barimo kuvugurura intwaro zabo, bongeramo izishobora kurasa ku wundi mugabane ndetse n’amato agenda munsi y’amazi.

Satan 2: Uburusiya bwagerageje igisasu cyarimbura Isi

Satan 2: Uburusiya bwagerageje igisasu cyarimbura Isi

Nyuma y’igeragezwa ry’iki gisasu cya Satan 2, abantu benshi bakaba batangiye kwemeza ko Amerika n’ibihugu by’i Burayi byaba bigiye kwirukanwa n’Uburusiya mu karere ka Aziya yo hagati, Uburusiya bwaramuka bubinaniwe akarere kose kakaba gashobora guhinduka umuyonga.

Satan 2: Uburusiya bwagerageje igisasu cyarimbura Isi

Satan 2: Uburusiya bwagerageje igisasu cyarimbura Isi

Abantu benshi bakaba babona Amerika yarateze umutego Uburusiya wo kubukurura mu ntambara ishobora kutazarangira kandi igasiga ibushegeshe,  ingaruka z’iyo ntambara zikaba zishobora kugera ku isi yose.

Satan 2: Uburusiya bwagerageje igisasu cyarimbura Isi

Satan 2: Uburusiya bwagerageje igisasu cyarimbura Isi

Isi izasenywa n’abayituyeho, izi ntwaro zose zirimo gukorwa muri icyi gihe, usanga buri gihugu gikomeye ku isi gikoresha imbaraga zose gifite ngo gishake intwaro za kirimbuzi ndetse kinakora uko gishoboye kugirango kereke ibindi bihugu ko gikomeye, ibyo byose nibizanira isi akaga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU