Burya Kugira ngo umuntu agire ubuzima buzira umuze, agomba kwishima, kandi ahanini kwishima bituruka mu guseka, cyane ko n’abaganga bemeza ko Guseka ari ukwiyongerera iminsi yo kubaho akaba ari kubw’iyo mpamvu Touchrwanda twabateguriye kuzajya tubagezaho Byendagusetsa zizajya zibafasha kugorora imbavu neza.

Byendagusetsa zifasha abantu kugorora imbavu

1.Umupasitoro Nzamuvumba wabaga ahantu hitwa i Gitwe, yigeze kwiherera mu nzu asangira n’abandi ka “coca cola” (kavangiye), asohotse ageze hanze abona imisozi irimo irazenguruka. Araterura ati “bene data bakundwa, nimwegere mbigishe dore ibyahanuwe birasohotse”.  Abo basangiye bazi yuko atamenyereye ako gasoda, bati “pastoro ba ugarutse mu nzu”! Ati ” mwimbuza guhanura kandi ibyanditswe byasohoye. Byaravuzwe yuko ku munsi wa nyuma imisozi izimukira indi, none dore Rwabicuma yimukiye Mpanga, mu kanya murabona za Gacu zibahise imbere!” Ni uko barakurura bahirikira mu nzu.

2.Umugore wagiraga inyota akirinda kunywa amazi ngo umuhogo we utavaho umeramo urubobi, yigeze kugasoma, agashira inyota. Yibutse ibyo gutaha abatura umwana amukubita umugongo amucuritse. Agiye kumusimbiza aba amukoze mu kanwa, maze induru ayiha amunwa, ati ‘naje mfite umwana w’umuhungu none mwanguraniye?!

3.Umugabo Bazumvampehe yagiye ku kazi yasinze, noneho umukoresha we Gasyampeke ararakara cyane, ati koko nta soni ufite zo kuza ku kazi wasinze? Undi ati: “rwose urandenganya ibi byose ni muganga wabiteye!” Umukoresha we ati : “nonese muganga ni we wakwinitse mu nzoga?”. Undi ati: “rwose ejo nagiye kwa muganga mbabara mu nda, noneho anyandikira umuti ngomba kugura; ariko uzi ukuntu nawe bandika. Icyo nabashije gusoma ku rupapuro rero ni ahanditse amacupa abiri, n’ahandi handitse gatatu ku munsi.  Urumva nawe ibyakurikiyeho”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU