Umunyadukoryo ukunzwe cyane mu Rwanda, Senderi International Hit yavuze ko hakwiye gukosorwa ingingo ikumira abahanzi barengeje imyaka 35 kwitabira irushanwa rya Guma Guma kuko ngo yaramupyinagaje.

Senderi n'umuhanzi w'umunyadukoryo utemerewe kujya muri Guma Guma bitewe n'imyaka afite
International Hit n’umuhanzi w’umunyadukoryo utemerewe kujya muri Guma Guma bitewe n’imyaka afite

International Hit wamamaye mu ndirimbo nka Njomba, Icyomoro, Nta Cash, Tekana n’izindi nyinshi ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kwangirwa kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bitewe n’imyaka y’ubukure.

Uyu muhanzi umaze iminsi atakamba bikomeye yongeye kwerekana ko hakwiye gukosorwa ku bijyanye n’ingingo zikumira abahanzi barengeje imyaka 35 kwitabira irushanwa rya PGGSS, kuko ngo umuziki ntago ari imyaka.

Senderi yavuze ko akumbuye abafana be bari hirya no hino mu gihugu, ahubwo ngo abashinzwe gutegura Guma Guma nibakureho ingingo ikumira abahanzi barengeje imyaka 35, kuko ngo umuziki n’ubuzima ntago ari imyaka.

Senderi ngo umuziki n'ubuzima s'Imyaka
International Hit ngo umuziki n’ubuzima s’Imyaka

Senderi kandi yibukije abanyamakuru, Aba Djs n’aba Producer kuzamutora kuko ngo aribo bamugize uwo ariwe ku munsi wa none.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU