Sergio Ramos, umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid akaba na myugariro w’iyi kipe umuryango we ukomeje kwaguka nyuma yaho we n’umufasha we Pilar Rubio bibarutse umwana wabo wa gatatu.

Sergio Ramos n’umufasha Pilar Rubrio we bibarutse umwana wabo wa Gatatu
Sergio Ramos yibarutse umwana wa gatatu

Ibi yabitangaje nyuma kurubuga rwe rwa Instagram aho yagaragaje ifoto ari kumwe na Pilar Rubio ndetse n’uruhinja rwabo agira:”Nejejwe no kubamenyesha ko Alejandro yavutse saa 6:24 z’umugoroba akaba yavukanye ibiro 3.1kg,murakoze gusangira nanye ibyishimo.”asoza agira ati:” ndagukunda Pilar Rubio.”

Sergio Ramos n’umufasha Pilar Rubrio we bibarutse umwana wabo wa Gatatu
Alejando aje yiyongera kuba babiri ba Ramos na Pilar

Uyu mwana yavutse ejo kucyumweru kuwa 25 ukuboza 2018, akaba yamaze guhabwa izina rya Alejandro aho aje yiyongera kubandi bavandimwe be babiri, harimo uwitwa Sergio jr ndetse na  Marco. Ntiwasoza tutifurije Sergio ramos na Pilar Rubio  amahirwe n’imigisha mu byishimo bishya na  Alejandro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU