Shaddy Boo yacumuje benshi mu gitaramo cya mbere mu bigize “30 Billion Africa Tour 2018” cyateguwe n’umunya Nigeria, Davido cyagaragayemo udushya twihariye twatangaje benshi.

Shaddy Boo yacumuje benshi mu gitaramo cya Davido
Shaddy Boo yari aherekejwe n’abakobwa b’abanyabirori

Iki gitaramo cyari cyahuruje imbaga nyamwinshi cyabereye mu Mujyi wa Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018, i Remera mu marembo ya Stade Amahoro.

Igitaramo cya 30 Billion Africa Tour 2018 cyanaririmbyemo abahanzi nyarwanda barimo Phiona Mbabazi, Sintex, Buravan, Charly&Nina na Riderman. Muri aba bose baririmbye Buravan na Phiona nibo baririmbye mu buryo bwa Live, abandi bitabaje CD(Playback).

Umunyagikundiro akaba n’umunyabirori Mbabazi Shadia uzwi ku Izina rya Shaddy Boo yacumuje abatagira ingano kubw’imyambarire ye idasanzwe yatumye abagabo bamurangarira mu buryo bukomeye.

David Adedeji Adeleke w’imyaka 25 yazamutse ku rubyiniro akubitana n’urumuri rwinshi asa nk’unanirwa gukandagiza neza ikirenge cye ku ngazi ya nyuma ahita agwa hasi, arabandagara.

AMAFOTO

Davido yamanutse ku ngazi buhoro buhoro kugira ngo atongera kugwa
Davido yamanutse ku ngazi buhoro buhoro kugira ngo atongera kugwa
Shaddy Boo yacumuje benshi mu gitaramo cya Davido
Davido yaguye ku rubyiniriro mu mujyi wa Kigali
Davido yaguye ku rubyiniriro arabandagara
Davido yaguye ku rubyiniriro arabandagara
Davido nyuma yo kugwa ku rubyiniriro yaryamye hasi
Davido nyuma yo kugwa ku rubyiniriro yaryamye hasi
Shaddy Boo yarangaje abagabo benshi
Shaddy Boo yarangaje abagabo benshi
Imyambarire ya Shaddy Boo yacumuje abatagira ingano
Imyambarire ya Shaddy Boo yacumuje abatagira ingano
Shaddy boo ubusanzwe yitwa Mbabazi Shadia
Shaddy boo ubusanzwe yitwa Mbabazi Shadia

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU