Umuhanzikazi Sherine Abdel ari kuririra mu buroko nyuma yo gufungwa azira gukinira ku mazi y’uruzi rwa Nile avuga ko atayanywa kubera ko ari mabi ashobora ndetse ngo kumutera indwara zituruka ku mwanda.

Sherine Abdel yafunzwe azira kuvuga nabi amazi y'isoko ya Nile

Uyu muhanzikazi Sherine  ni umwe mu bamamaye cyane mu gihugu cya Misiri akaba anazwi mu marushanwa yitwa The Voice yo gushakisha umunyamuziki ufite impano kurenza abandi ku isi ategurwa n’inzu ikomeye muzitunganya umuziki izwi nka Universal Studios.

Umuhanzikazi yafunzwe azira kuvuga nabi amazi y'isoko ya Nil

Uyu muhanzi yakatiwe gufungwa amezi atandatu nyuma yaho umwe mu bahanzikazi  bakizamuka muri kiriya gihugu cya Misiri witwa Bi Amer ajyaniye ikirego mu rukiko rumwe mu ziherereye i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri akamurega kuvuga nabi amazi y ‘uruzi rwa Nile ubwo yarimo amuserereza kuko ngo basanzwe bafitanye ibibazo byo kutumvikana.

Umuhanzikazi yafunzwe azira kuvuga nabi amazi y'isoko ya Nil

Ikigo cy’itangazamakuru gikorera mu Misiri cyitwa Ahram cyatangaje ko uyu Sherine nyuma yo gukatirwa amezi atandatu y’igifungo yanaciwe ihazabu y’amapawundi ya Misiri 5000 ni ukuvuga arengaho gato amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 245.

Umuhanzikazi yafunzwe azira kuvuga nabi amazi y'isoko ya Nil

Mu minsi ishize undi muhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Misiri witwa Laila Amer yafunzwe kubera uko amashusho y’indirimbo yari yakoze yagaragaraga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU