Umuhanzikazi Osinach Joseph uzwi ku izina rya Sinach yashimangiye ko yiteguye gukora igitaramo cy’umunezero mu mujyi wa Kigali mu birori bya “Easter Celebration” bizaba ku itariki ya 01 Mata.

Sinach n’umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria akaba aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, benshi bamuzi mu yakunzwe cyane yitwa “I Know Who I am”, n’izindi zirimo Way Maker, He Did It Again.
Uyu muhanzikazi yatumiwe mu gitaramo cya “Easter Celebration” gisanzwe gitegurwa n’umuramyi Patient Bizimana buri mwaka, mu rwego rwo kwizihiza izuka rya Yesu/Yezu.
Sinach abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashyize hanze amashusho magufi asezerana abakunzi be ko bakwiye kwitega igitaramo kidasanzwe mu kwizihiza Pasika.
Yagize ati “Muraho Kigali, uyu ni Snach, nzaba ndi kumwe namwe mu gitaramo cya Live ku itariki ya 1 Mata 2018 muri Parking ya Stade Amahoro. Uzakore ko ushoboye uzane n’inshuti zawe n’abo ukunda, mucyo twishimane bizaba ari byiza cyane, Imana ibahe umugisha.”
Biteganyijwe ko Sinach azagera mu Rwanda ku itariki 30 Werurwe 2018, akore imyitozo hamwe na Band izamufasha. Muri iki gitaramo hazagaragaramo n’abandi bahanzi bafite igikundiro muri Gospel nka Israel Mbonyi na Aime Uwimana.

