Umuhanzi nyarwanda Social Mula ukundana n’umwari Uwase Nailla banafitanye umwana w’umuhungu, yanditse amagambo yuje ubwuzu n’urukundo kuri instagram, yifuriza umukunzi we isabukuru y’amavuko.
Umuhanzi Social Mula abinyujije kuri instagram yifurije isabukuru nziza umukunzi we Uwase Nailla babyaranye umwana w’ bakamwita Mugwaneza Brayden Owen amubwira ko amwifurije umunsi mwiza w’ umunezero ndetse n’ imigisha yongeraho ko inzozi ze zamubera impamo.
Yagize ati “Isabukuru nziza Uwase uyu munsi ukubera uwu mugisha ndetse n’ ibyishimo ndetse n’ imigisha kandi inzozi zawe zikubere impamo”.
Twakwibutsa ko Social kuri ubu yahishe amakuru ajyanye n’ umubano wihariye afitanye na Naila mu gihe we yatangaje ko yamubujije kugira amakuru ashyira hanze.