Umuhanzi w’umunyaginduro mu Rwanda no mu karere k’Africa y’Iburasirazuba, Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki ku Izina rya The Ben yagize icyo avuga k’Umukunzi we ndetse n’Igihe azakorera ubukwe.

The Ben yavuze ko muri 2020 azaza gutura mu Rwanda, agahita akora n'Ubukwe
The Ben yavuze ko muri 2020 azaza gutura mu Rwanda, agahita akora n’Ubukwe

The Ben w’Imyaka 30 ni umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Roho Yanjye, Habibi, Wigenda, Mbwira, Amahirwe ya Nyuma y’izindi.

Uyu muhanzi usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe z’America yatangaje ko mu myaka iri imbere azaba yagarutse gutura mu Rwanda, ndetse anatangaza igihe azakorera Ubukwe agasezera Ubusiribateri.

The Ben yatangaje ko mu myaka ibiri iri imbere(Hagati ya 2019 – 2020) azaba yamaze kuza gutura mu gihugu cy’u Rwanda, ndetse ngo ni nabwo ateganya gukora Ubukwe.

The Ben kandi yavuze ko kugeza magingo aya nta Mukunzi uzwi afite, gusa ngo mu minsi iri imbere buriya Imana izamuha uwo yamugeneye.

The Ben yashimangiye ko nta mukunzi afite
The Ben yashimangiye ko nta mukunzi afite

INSHAMAKE KU BUZIMA BWA THE BEN

Ubusanzwe amazina ya The Ben ni Mugisha Benjamin, yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988, avukira i Kampala muri Uganda, Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi. The Ben ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop.

Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6 barimo nka Danny (nawe w’umuhanzi n’ubwo atigeze amenyekana mu Rwanda), Green P (nawe uzwi mu buhanzi nyarwanda) kuko aririmba mu itsinda rya Tuff Gangz n’uwitwa Inoc n’abandi.

Iby’ubuhanzi The Ben yabihereye mu muryango aho yakuze akundishwa n’ababyeyi be gusenga cyane. Byatumye ajya muri Korali aho yari ari kumwe n’abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.

The Ben Ubusanzwe yitwa Mugisha Benjamin
The Ben Ubusanzwe yitwa Mugisha Benjamin

Nyuma yaje gukora indirimbo nka Uzaba Uza (yaririmbanye na Roger), Wirira, Imfubyi, Wigenda, Uri he, Sinzibagirwa, Amaso ku Maso, Amahirwe ya Nyuma, Zoubeda n’izindi zari kuri Album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya Mbere’ yashize hanze mu Kwakira 2009.

Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka Ese Nibyo n’izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe akorana indirimbo ‘Turi Kumwe’ n’umwe mu batunganya indirimbo ari we Mike Ellison, ndetse kugeza magingo aya aracyibereye muri USA gusa ajya aza mu Rwanda agakora ibitaramo akongera akagenda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU