Umutoni Tracy Ford, umwe mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 yagiye gukomereza amasomo ye mu gihugu cya Canada giherereye ku mugabane w’America.

Miss Tracy Ford asigaye yiga muri Canada
Miss Tracy Ford asigaye yiga muri Canada

Tracy Ford w’imyaka 20 ni umwe mu babashije kugira amahirwe yo kugera mu cyiciro cya Nyuma cya Miss Rwanda 2017, akaba yari ahagarariye umujyi wa Kigali.

Tracy warangije amashuri yisumbuye mu ishami rya PCM (Ubugenge, ubutabire ndetse n’imibare) mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Lycee Notre Damme De Citeaux kuri ubu ari kubarizwa muri Canada.

Nkuko yabibwiye umunyamakuru wa Touchrwanda, ngo yagiye kwiga muri Canada aho agomba kuzamara Imyaka igera kuri Ine (4) akagaruka mu Rwanda.

Ford yagize ati: “Natangiye kwiga muri Canada muri uku kwezi, niga mu kigo cyitwa “University of Prince Edward Island” Ibyerekeranye n’ubwubatsi (Archutectural Technology), nkaba nzamarayo Imyaka ine.”

Tracy Ford ngo asigaye yiga muri University ya Prince Edward Island”
Tracy Ford ngo asigaye yiga muri University ya Prince Edward Island”
Ford yiga ibijyanye n'ubwubatsi(Archutectural Technology), akaba nzamarayo Imyaka ine
Ford yiga ibijyanye n’ubwubatsi(Archutectural Technology), akaba nzamarayo Imyaka ine

Tracy Ford arimo kwiga ibintu bifitanye isano n’imigambi yari afite muri Miss Rwanda 2017 aho yari yaratubwiye ko yifuza {Gushishikariza urubyiruko cyane cyane abakobwa kwigira, bakihangira imirimo itandukanye aho kugirango bajye birirwa bateze amaboko imbere ya Rubanda, akabashishikariza cyane gutangira imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga(Digital Business) kugirango babashe kwiteza imbere ndetse banateze imbere igihugu cyacu}.

Tracy Ford ahatana muri Miss Rwanda yari yavuze ko azashishikariza abakobwa gutangira imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga(Digital Business)
Tracy ahatana muri Miss Rwanda yari yavuze ko azashishikariza abakobwa gutangira imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga (Digital Business)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU