Mu mpera z’icyumweru ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018 mu karere ka Rubavu bari bataramiwe n’abakinnyi bakina umukino wa Triathlon mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, hakinwa umunsi wa 2 wa shampiyona ya Triathlon ya 2018, aho kuyoba kwa Timamu byahaye Kevin kuba uwambere.

Kevin w’imyaka 17, Kuyoba kwa Timamu byamuhaye kuba uwambere

Umukinnyi Hategekimana Timamu wari witezweho byinshi, yaje gutungurwa nuko habayeho guta inzira yagombaga gukoreshwa arayoba, cyane ko ariwe wari wanabaye uwa mbere muri icyo gihe yaratarayoba.

Muri uko kuyoba kwa Timamu byahaye gutungurana umukinnyi muto cyane Niyitanga Kevin w’imyaka 17 ari we wegukannye iryo rushanwa rya Rubavu, haba mu ngimbi no mu bagabo.

Kevin w’imyaka 17, Kuyoba kwa Timamu byamuhaye kuba uwambere
Niyitanga Kevin w’imyaka 17 wahize bakurube mu irushanwa rya Rubavu

Niyitanga yatangiye gukina uyu mukino mu 2015, avuga ko bigiye ku mutera akanyabugabo akarushaho gukora cyane.
Yagize ati “Ntabwo nateganyaga kwegukana iri rushanwa ariko maze kubona ko Timamu yayobye agakora inshuro nyinshi natangiye kubona ko byose
Muri iri rushanwa hakinirwagamo imikino itatu ikomatanije: koga, gusiganwa ku maguru no gutwara igare”.

Kevin w’imyaka 17, Kuyoba kwa Timamu byamuhaye kuba uwambere

Alexis Mbaraga, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mu Rwanda yatangaje ko n’ubwo hakiri imbogamizi z’ibikoresho birimo amagare meza n’ibindi, uyu mukino umaze kugera kurwego buri wese yakwishimira.

Kevin w’imyaka 17, Kuyoba kwa Timamu byamuhaye kuba uwambere
Mu bagore umukinnyi Hanani ukubutse muri Zimbabwe akegukana umudali wa mbere mu mikino nyafurika yabereye muri Zimbabwe mu kwezi gushize, niwe wegukanya irushanwa ryabereye i Rubavu muri iki cyumweru.

Dore uko abakinnyi bakurkirana n’ibihe bakoresheje:

Abagabo

1.Niyitanga Kevin 1h 2’ 9’’
2.Rukundinka Stiven 1h 2’ 12″
3. Maniraguha Eloi 1h 4’ 9″

Abagore

1.Uwineza Hanani 1h 17’ 32″.
2 .Tuyishime Alice 1h 32’ 24″
3.Dukuzimana Samillah 1h 35’ 32″

Ikiciro cy’ingimbi.

1.Niyitanga Kevin 1h2’9″
2.Rukundinka Stiven 1h 2’ 12″
3.Mwami Samuel 1h6’35″.

Kevin w’imyaka 17, Kuyoba kwa Timamu byamuhaye kuba uwambere

Iri rushanwa ryitabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’abakinnyi baturutse mu gihugu cy’abaturanyi cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aho basiganwaga hanganaga n’intera yo koga metero 750, gusiganwa ku maguru ibirometero 5 n’igice no gusiganwa ku igare ibirometero 20.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU