Umukinnyi Tubane James wakiniraga ikipe ya As Kigali nk’umwe muri ba myugariro bayo akaba amaze gutandukana na yo nyuma y’imyaka itatu gusa, kuri ubu yamaze kubona indi kipe azakinira.

Tubane nyuma yo kwirukanwa na As kigali yamaze kubona indi kipe

Myugariro Tubane James yamaze gusinyira ikipe ya Bugesera FC . Uyu myugariro w’imyaka 28 wahamagarwaga mu ikipe y’igihugu 2013-15 ubu ntabwo ahagaze neza kuko nyuma yo kwitwara neza muri Rayon sports yakiniye 2013 kugera 2016, yasinyiye AS Kigali ntiyabona umwanya wo gukina kuko umutoza yahitagamo gukoresha abandi bugarira mu myaka ibiri ishize nka; Bishira Latif, Soteri Kayumba, Ismail Nshutiyamagara Kodo usigaye ari umutoza, Ngandu Omar n’abandi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Tubane yagize Ati: “AS Kigali yarandekuye kuko umutoza atanshakaga. Nta kinini nshaka kuvuga ku buzima bwanjye muri AS Kigali kuko hari byinshi bitagenze neza. Gusa ngomba gutangira ubuzima bushya. Hari amakipe yanshakaga nka Mukura VS na Kiyovu sports ariko ntitwumvikana kubera bimwe nifuzaga batanyemereraga.

Ubu nasinyiye Bugesera amasezerano y’amezi atatu y’imikino yo kwishyura ya shampiyona gusa. Ndifuza kubanza gusubira mu bihe byiza no kwerekana ko nkishoboye nkabona gusinya amasezerano arambye mu ikipe izanyifuza nyuma y’iyi shampiyona.”

Tubane nyuma yo kwirukanwa na As kigali yamaze kubona indi kipe

Tubane James yasinyiye Bugesera FC ifite intego yo kuza mu myanya ine ya mbere kuko ubu ni iya munani ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 20, irushwa na APR FC ya kane amanota umunani.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU