Kidumu ari mu buzima bubi nyuma yuko arwariye mu bitaro byo mu gihugu cy’Uburundi nyuma y’ Uburozi Kidumu yaherewe Bujumbura, aho yaje gutangaza ko ari abagiranabi bamuhaye uburozi aho yari yagiye gukorera igitaramo muri Kaminuza ya Bujumbura.

Uburozi Kidumu yaherewe i Bujumbura bwangije kimwe mu bice bye by'umubiri

Kidumu yari i Bujumbura aho yari yagiye gukorera igitaramo cyiswe La Francophonie concert cyari kubera muri Kaminuza ya Bujumbura. Ntibiragaragara neza igihe n’ahantu yaba yararogewe gusa yabitangaje ku mbuga ze nkoranyambaga ko umwanzi we yamuroze.

Kidum yahawe igitanda mu bitaro byo mu Mujyi wa Bujumbura
Kidum yahawe igitanda mu bitaro byo mu Mujyi wa Bujumbura nyuma y’  Uburozi Kidumu yaherewe Bujumbura

Yagize atiUbu najyanywe mu bitaro n’inshuti zanjye, awagerageje gukora ibi yashatse gukuraho roho y’inzirakarengane. Ntwikiriwe n’amaraso ya yesu. Abanzi banjye! ntabwo muzatsinda. Nimpfa ba Kidumu igihumbi bazaza bakomereze aho nari ngejeje.

Uyu muhanzi yaje gutangaza ko impyiko ze zangiritse nyuma yuko yari yasezerewe n’ibitaro ariko bikagaragara ko nta mbaraga afite zo kujya mu rugo aza gusubizwa mu bitaro.

Amazina ya Kidumu ni Nimbona Jean Pierre
Amazina ya Kidum ni Nimbona Jean Pierre

Yagize ati Nari ngiye gusezererwa nuko biza kugaragara ko uburozi bwangirije impyiko zanjye nuko bafata umwanzuro wo kuba ngumye mu bitaro. munsengere! Abanzi banjye bagomba gutsindwa n’amasengesho yanyu. Ejo hashize nari nasezerewe ariko abashinzwe ingendo zo mu kirere bambuza kugenda kuber ko nari nkimeze nabi, ubu nabaye nsubiye mu bitaro ubu si nemerewe kugenda.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU