Iyo icyumweru kirangiye, Touchrwanda tubategurira amwe mu makuru aba yaravuzwe cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda yiganjemo Udushya n’udukoryo nkuko bigaragara aha hakurikira.

Abahanzi bazitabira Guma Guma baramenyekanye

Abahanzi bazahatanira igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 baramenyekanye nyuma y’amatora akomeye yakozwe n’abashinzwe gutegura iri rushanwa, hamwe n’abanyamakuru.

1. Jay C
2. Khalfan
3. Bruce Melody
4. Christopher
5. Mico The Best
6. Uncle Austin
7. Just Family
8. Active
9. Queen Cha
10. Young Grace

Impinduka zikomeye mu irushanwa rya PGGSS8

Muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, abahanzi bazahembwa ni batanu ba mbere mu gihe uwa mbere uzaba watowe n’abagize akanama nkemurampaka azahabwa miliyoni makumyabili (20,000,000Frw) naho uwatowe n’abantu benshi akagira n’abafana benshi we azahembwa miliyoni 15 (15,000,000Frw).

Izindi mpinduka ni uko ku kijyanye no gutora abahanzi uyu mwaka muri PGGSS8 nta muntu uzatora umuhanzi ataguze Primus cyane ko uzatora azabanza kwerekana code yakuye mu mufuniko wa Primus yaguze kuko hazasohoka izirimo Code zemerera abantu kuba batora. Uburyo bwo gutora bizaba ari ugukanda *733# hagakurikizwa amategeko

Biteganijwe ko ibitaramo bizenguruka igihugu bizanyura i Gicumbi, Huye, Musanze, Rubavu ndetse na Kigali ari naho hazabera igitaramo cya nyuma kizagaragariramo uwahize abahize abandi, bikazatangira tariki 26 Gicurasi bikarangira 14 Nyakanga 2018.

Boubou uhagarariye EAP yavuze ko amatsinda azajya ahembwa Miliyoni 1.5, abandi bahanzi bahabwe Miliyoni 1 ku kwezi

Yvette wo muri Bralirwa yavuze ko irushanwa ry'uyu mwaka rifite ibitaramo bitanu gusa

Peter wo muri P Square agiye kuza gutaramira I Kigali

Peter Okoye wahoze aririmbana n’umuvandimwe we mu itsinda rya P Square agiye kuza gutaramira mu gihugu cy’u Rwanda mu bitaramo by’uruhererekane azanakorera ku mugabane w’iburayi.

Peter Okoye wahoze muri P Square agiye gutaramira mu Rwanda

Kitoko yerekanye umwari umushimisha ku Isi

Umuhanzi ukunzwe murwa Gasabo, Kitoko Bibarwa yatangaje ku mugaragaro ko umukobwa witwa “Merci” ariwe umushimisha ku Isi, ndetse anamuvuga ibigwi bikomeye amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Kitoko yatangaje ko Merci ariwe mukobwa umushimisha cyane kurusha abandi bose

Biravugwa ko Merci ariwe mukunzi wa Kitoko Bibarwa

Kiwundo Ent. bafunguye Studio i Kigali, bahakana ibyo gusinyisha Charly na Nina na Bruce Melody

Kiwundo Entertainment yafunguye Studio mu mujyi wa Kigali (I Nyamirambo), ndetse banatangaza ko batigeze basinyisha Bruce Melody na Charly&Nina.

Richard, Umuyobozi wa Kiwundo yavuze ko atagira Nimero za Charly na Nina

Bamwe mu bahanzi nyarwanda begukanye ibihembo muri HiPipo Music

Abahanzi nyarwanda barimo The Ben , Bruce melody, Meddy, Knowless ndetse n’indirimbo ya Charly na Nina bafatanyije na Geosteady, bahawe ibihembo bikomeye mu irushwanwa rya HiPipo Music Awards riba buri mwaka rikabera mu gihugu cya Uganda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU