Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda abaturage barenga ½ bemeza ko bugarijwe n’inzara, ubukene bukabije no kubura icyo barya biturutse ku kibazo cy’ ibura ry’ ibiribwa.

Uganda kimwe cya kabiri cy'abaturage bemeza ko inzara ivuza ubuhuha

Ibi bikaba ari ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe muri gahunda yo kwita ku baturage mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, gagunda yiswe izina rya ‘Twaweza’, ikaba imaze imyaka 10.
<
 Ubu bushakashatsi bwakozwe na Sauti Za Wananchi bakoresheje uburyo bw’itumanaho bw’amatelefone, havumburwa ko abaturage 84% ba Uganda batishimiye ubukungu bw’ igihugu.

Ubwo ubu bushakashatsi bwashyirwaga ahagaragara ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018, uwari uyoboye itsinda ry’ubushakashatsi Marie Nanyanzi yavuze ko 85% basubije ko mu mezi atatu ashize bamaze umunsi wose batariye, 67% basubije ko nta cyo kurya bafite ahubwo bashonje cyane. Yakomeje avuga ko ibura ry’ ibiribwa ryiganje cyane mu cyaro kurusha mu migi, aho ibura ry’ ibiribwa ari 45% mu gihe mu cyaro ari 51%.

Uganda kimwe cya kabiri cy'abaturage bemeza ko inzara ivuza ubuhuha

Daily monitor ducyesha iyi nkuru ivuga ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Karamoja ho mu gihugu rwagati ariho hari inzara ikabije kurusha ahandi. Marie Nanyanzi yagize ati: “Muri Karamoja, abaturage 5 kuri 6 bamara umunsi hose ntacyo bashyize ku munwa.”  Ubu bushakashatsi bwakozwe mu Kwezi k’ Ukwakira 2017, bukorerwa ku bantu bagera ku bihumbi cumi n’icyenda (19 000).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU