Umunsi mukuru wa Mashami ubusanzwe wizihizwa n’abakirisitu baba bibuka uko Yesu yakiriwe n’abantu bari bamutegereje bitwaje amashami y’imikindo kandi ahetswe n’icyana cy’indogobe muri Uganda bahisemo gukoresha umuzungu bamushyira kundogobe maze bagenda mu mihanda bamushagaye n’amashami y’imikindo.

Uganda: Umuzungu yasimbujwe Yesu abakirisitu bamutembereza ku ndogobe

Abakirisitu bo mu gace ka Munyonyo, mu gihugu cya Uganda bateje impaka nyuma yuko kuri iki cyumweru bafashe umuzungu bakamuha amafaranga kugirango batemberane na we ari ku ndogobe mu mwanya wa Yesu kuri uyu munsi wa Mashami aho baba bazihiza umunsi mukuru wabaye ubwo Yesu yinjiraga mu murwa wa Yerusalemu mbere y’urupfu n’izuka rye.

Uganda: Umuzungu yasimbujwe Yesu abakirisitu bamutembereza ku ndogobe

Ibi rero abakirisitu bo mu gace ka Munyonyo, mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa 25 Werurwe ubwo hizihizwaga uyu munsi wa Mashami, babikinnye nka filime maze baha umuzungu amafaranga yicara ku ndogobe maze bagenda mu mihanda bamushagaye n’amashami y’imikindo nk’uko abisilaheli babigenje bakira Yesu mu murwa wa Yelusalemu.

Aba bakirisitu ngo bahisemo ko uwo muzungu ari we ujya mu mwanya wa Yesu kuko na Yesu yari umuzungu.

Uganda: Umuzungu yasimbujwe Yesu abakirisitu bamutembereza ku ndogobe

Abenshi ku mbuga nkoranyambaga banenze aba bakirisitu bavuga ibintu bakoze ari ukwitesha agaciro no guha abazungu icyubahiro badakwiye mu gihe abandi na bo babifashe nk’umukino uri aho udafite ikindi kiwihishe inyuma.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU