Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Harmonize aherutse kuza gukorera ibitaramo mu Rwanda ndetse mbere yuko asubira iwabo yabanje gukorana indirimbo na Safi Madiba ndetse na Marina.

Ibitaramo Harmonize yakoze byabereye mu karere ka Musanze kuri Sitade Ubworoherane kuya 23 Werurwe 2018, ndetse no mu mujyi wa Kigali mu mahema manini ya Camp Kigali kuya 24 Werurwe 2018.

Uyu muhazi werekanye ko akunzwe cyane mbere yuko afata rutema ikirere imusubiza iwabo muri Tanzania yabanje gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda barimo Safi Madiba na Marina, ndetse amashusho y’iyi ndirimbo nayo azasohoka bamaze kuyafata.

Amashusho y'indirimbo ya Safi na Harmonize bamaze kuyafata
Amashusho y’indirimbo ya Safi na Harmonize bamaze kuyafata
Igice kimwe muri aya mashusho bagikoreye mu kabari, bari gukina Biyari
Igice kimwe muri aya mashusho bagikoreye mu kabari, bari gukina Biyari
Marina nawe azaririmba muri iyi ndirimbo
Marina nawe azaririmba muri iyi ndirimbo
Safi na Harmonize bakoranye indirimbo (1)
Safi na Harmonize bakoranye indirimbo

Mu kiganiro Bad Rama uhagarariye The Mane ifasha Madiba na Marina aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko ngo Label ye na Wassafi bafitanye umubano wihariye bityo ngo bagiye kujya bafashanya mu bikorwa byabo bya buri Munsi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU