Rosie Huntington-Whiteley, umunyamideli akaba n’umugore w’icyamamare mu gukina filimi Jason Statham, mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abagore, yashyize hanze ifoto yambaye ubusa buri buri, ifoto yifotoje ubwo yari atwite inda y’imvutsi.

Umugore wa Jason Statham Rosie Huntington-Whiteley yashyize hanze ifoto yambaye ubusa
Statham n’umugore we Huntington-Whiteley

Rosie w’imyaka 30 y’amavuko yatunguye benshi mu bakunzi ubwo yashyiraga hanze ku rubuga rwa Instagram ifoto ye yambaye ubusa buri buri, ku buryo bumwe mu butumwa bwanditswe kuri iyi foto bwamushimagizaga cyane abandi banenga iyi myitwarire bumva ko idakwiye.

Rosie Huntington-Whiteley yifotoje yambaye ubusa ubwo yari atwite

Jason Statham wamenyekanye mu mafilimi atandukanye nka Expandables,Transporter n’izindi, we na Rosie bamaze imyaka 7 bakundana nyuma bazagukora ubukwe mu mwaka wa 2016, bakaba barabyaranye umwana wabo wa mbere muri Kamena umwaka ushize, ubu bakaba biteze ubuheta mu minsi micye iri imbere.

Statham n’umugore we Rosie

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU