Ku wa 14 Gashyantare 2018, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe abakundana nibwo umuhanzi Diamond Platnumz wari umugabo wa Zari batandukanye ku mugaragaro nyuma y’imyaka 4 bari bamaze babana ndetse baranamaze kubyarana abana babiri.

Umuhanzi Diamond Platnumz ari kwitegura gukora ubukwe

Nkuko umuhanzi Diamond Platnumz yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram kuwa 8 Werurwe 2018 aho yanafashe umwanya akifuriza abagore bose umunsi mwiza wabahariwe ndetse akaba yaranatangaje ko ari muri gahunda zo kurongora akanakora ubukwe bitarenze uyu mwaka wa 2018 agashimisha umubyeyi we wabyifuje kuva cyera.

Umuhanzi Diamond Platnumz ari kwitegura gukora ubukwe

Yagize ati: “Umunsi mwiza’abagore kuri Mama n’abagore bose ku Isi… Ndagushimira cyane kuba warambyaye ukanandera…  Wowe uri imboni n’inkingi y’ubuzima bwanjye… Ntitaye  ku bibazo n’imihangayiko wagize mu kumbyara no kundera, nan’ubu wari ugeze igihe cyo kuba waruhuka mpora ngukosereza nkanakwinjiza mu bibazo bitakureba… bakagusuzugura, bakakubwira amagambo mabi cyane kubera njye, ariko iminsi yose uranyubaha, ukankunda ndetse ukampa agaciro… Ndagukunda cyane mama… Mbabarira ibyo nagukoreye byose… Imana nibishaka Ikampa umugisha, Uyu mwaka nzakora ubukwe nkushimishe ubuziraherezo nkuko ari wo munsi uhora ushaka.”

Umuhanzi Diamond Platnumz ari kwitegura gukora ubukwe

Nubwo umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko yifuza gukora ubukwe ariko akaba atatangaje uwo bazabukorana benshi bakaba bibaza niba azasubirana na Zari ndetse bagahita banakora ubukwe cyangwa niba azahitamo kuba yashaka undi bakorana ubukwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU