Umuhanzi Mr Nice wo mu gihugu cya Tanzaniya umwe mu bahanzi bagize izina rikomeye muri Afurika yamaze kugera i Kigali aho aje kwitabira igitaramo kizaba kirimo abanyarwenya batandukanye kiswe Seka Fest.

Umuhanzi Mr Nice yamaze kugera i Kigali aho aje kwitabira igitaramo gikomeye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo Umuhanzi w’umunyatanzaniya, Lucas Mkenda wamamaye cyane ku izina rya Mr Nice mu myaka yaza 2000 yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aho aje gufatanya n’ abanyarwanya barimo Klint Da Drunk , Eric Omindi , Chipukeezy ndetse n’abandi mu gitaramo kiswe Seka Fest.

Umuhanzi Mr Nice yamaze kugera i Kigali aho aje kwitabira igitaramo gikomeye

Mr Nice aje mu Rwanda nyuma yuko atangaje ko yagarutse muri muzika kubera ibibazo birimo amikoro macye ndetse no kwibasirwa n’ Itangazamakuru ryo muri Tanzania bamushinja ubwirasi bigatuma indirimbo ze zihagarikwa gucurangwa .

Umuhanzi Mr Nice yamaze kugera i Kigali aho aje kwitabira igitaramo gikomeye

Lucas Mkenda akaba yaramenyekanye cyane mu mwaka wa 2000 aho yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Fagilia,Kikulacho,First Lady ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.

Umuhanzi Mr Nice yamaze kugera i Kigali aho aje kwitabira igitaramo gikomeye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU