Umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba, yahakanye ibyo guhagarikwa muri ADEPR, ashimangira ko ibivugwa byo kuba yarahagaritswe atajya abiha agaciro ngo kuko ntawe uramubuza kurya ifunguro ryera cyangwa se ngo amubuze kwinjira mu rusengero ngo kandi ubundi mubusanzwe iyo wahagaritswe mu itorero ntabwo uba wemerewe kurya ifunguro ryera.

Theo Bosebabireba yanyomoje iby'itorero asengeramo rya ADEPR

Umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba, yahakanye ibyo guhagarikwa muri ADEPR, ashimangira ko ibivugwa byo kuba yarahagaritswe atajya abiha agaciro ngo kuko ntawe uramubuza kurya ifunguro ryera cyangwa se ngo amubuze kwinjira mu rusengero ngo kandi ubundi mubusanzwe iyo wahagaritswe mu itorero ntabwo uba wemerewe kurya ifunguro ryera.

Theo Bosebabireba yabwiye itangazamakuru ko muby’ukuri atemeranya nabavuga ko yahagaritswe mu itorero

Ati “ N’ubwo bavuze ngo ndahagaritswe nk’uko nabisomye njye ubundi ntabwo nakifuza guhagarara ngomba nkabanza kumenya aho byatangiriye. Nzemera ko nahagaritswe ngiye mu rusengero bakambwira bati ntabwo uri buririmbe cyangwa ngo nturi burwicaremo. Njye ntabwo ndabona itangazo ribinyemeza.”

Yunzemo ati “Kuva nabaho nta hantu ndajya ngo banyime igaburo, keretse wenda niba ari nk’umuntu wari warikoreye iwe mu rugo atari ku rusengero akarinyima bisanzwe wenda by’ubusambo busanzwe bw’abantu.”

Tariki 9 Mutarama 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’ihagarikwa rya Theo Bosebabireba mu itorero rya ADEPR, aho ubuyobozi bw’iri torero butariye imirwa kubyo uyu muhanzi azize, bugaragaza ko burambiwe kwihanganira ingeso ze zirimo ubuzererezi, ubusambanyi, ubusinzi n’indi myitwarire ngo yateshaga agaciro itorero muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU